Gufungisha ibiribwa utwuma dufatanya impapuro bishobora guteza impanuka
Abacuruzi barakangurirwa kudafungiza utwuma dufata impapuro mu gihe bari gufunga ambalaje zirimo ibiribwa, kuko bishobora guteza impanuka bikaba byanahitana ubuzima bw’abantu.
Ibi bitangazwa n’umwe mu bacuruzi ukorera mu karere ka Karongi, witwa Prosper ufite butiki yitwa “Sawa hapa”, nyuma y’aho yumvise ko hari umwana muto wari uhitanywe n’ibiryo birimo ako kuma (agrafe) yariye, katakayemo bari gufunga ambalaje.
Prosper avuga ko yahisemo kujya afungisha akandi gapapuro gafata (Papier collant) koroshye guca kandi kagafunga neza ambalaje.

Ibicuruzwa by’biribwa birimo nk’umuceri, isukari, umunyu, ubunyobwa n’ibindi, nibyo usanga bifungishwa utwo twuma, kuva aho Leta y’u Rwanda iciriye gufunga mu mashashi kuko yangizaga ibidukikije.
Akenshi usanga ambalaje iba ifungishije utwuma turenze kamwe, ariko iyo umuntu arimo kutuvanamo ntaba azi neza umubare watwo, ku buryo hari agashobora kumuca muri rihumye kakagwa mu biribwa.

Ako kuma kandi kaba ari gato cyane ku buryo n’umuntu urimo gutora umuceri ashobora kutakabona.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bibaye byiza ni ukuri byakangurirua abacuruzi bose kuko iyo umuntu amaze kumenya iyo ava kumenya iyo ajya ntibimugora cyane,
Murakoze.
ibi bintu rwose ni byobyo bajye bakoreha papier collant naho ubundi twari kuzabona umuntu kafashe mu mihogo pe