Gufungisha ibiribwa utwuma dufatanya impapuro bishobora guteza impanuka

Abacuruzi barakangurirwa kudafungiza utwuma dufata impapuro mu gihe bari gufunga ambalaje zirimo ibiribwa, kuko bishobora guteza impanuka bikaba byanahitana ubuzima bw’abantu.

Ibi bitangazwa n’umwe mu bacuruzi ukorera mu karere ka Karongi, witwa Prosper ufite butiki yitwa “Sawa hapa”, nyuma y’aho yumvise ko hari umwana muto wari uhitanywe n’ibiryo birimo ako kuma (agrafe) yariye, katakayemo bari gufunga ambalaje.

Prosper avuga ko yahisemo kujya afungisha akandi gapapuro gafata (Papier collant) koroshye guca kandi kagafunga neza ambalaje.

Igicuruzwa gifungishije utwuma nta mutekano wizewe kiba gifite.
Igicuruzwa gifungishije utwuma nta mutekano wizewe kiba gifite.

Ibicuruzwa by’biribwa birimo nk’umuceri, isukari, umunyu, ubunyobwa n’ibindi, nibyo usanga bifungishwa utwo twuma, kuva aho Leta y’u Rwanda iciriye gufunga mu mashashi kuko yangizaga ibidukikije.

Akenshi usanga ambalaje iba ifungishije utwuma turenze kamwe, ariko iyo umuntu arimo kutuvanamo ntaba azi neza umubare watwo, ku buryo hari agashobora kumuca muri rihumye kakagwa mu biribwa.

Gufungisha udupapuro tumatira (papier collant) nibyo abacuruzi basabwa kwitabira.
Gufungisha udupapuro tumatira (papier collant) nibyo abacuruzi basabwa kwitabira.

Ako kuma kandi kaba ari gato cyane ku buryo n’umuntu urimo gutora umuceri ashobora kutakabona.

GASANA Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

Bibaye byiza ni ukuri byakangurirua abacuruzi bose kuko iyo umuntu amaze kumenya iyo ava kumenya iyo ajya ntibimugora cyane,
Murakoze.

Abdou yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

ibi bintu rwose ni byobyo bajye bakoreha papier collant naho ubundi twari kuzabona umuntu kafashe mu mihogo pe

kazubwenge yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka