Gufatanya kw’ibihugu bya G-77 bizakemura ibibazo byugarije Isi - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahamagariye ibihugu byo muri G-77 gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu nama ya G-77
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu nama ya G-77

Mu nama ya gatatu y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu itsinda rya G-77, rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa, yabereye i Kampala muri Uganda, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yatangaje ko itsinda rya G-77 ryagize uruhare mu mpinduka zigenda zigaragara mu bukungu bw’Isi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yibukije ko ibigo mpuzamahanga by’imari bikwiye kunoza imitangire y’inkunga zikajyanishwa n’ibikenewe, cyane cyane imishinga y’iterambere, ubucuruzi n’inganda kuko bikeneye gushorwamo imari ifatika.

Ati “Ubufatanye n’imikoranire ni byo zingiro ry’ibyo dukora tugamije kugera ku iterambere ry’Isi. Dukwiye guhora tuzirikana akamaro kabyo mu gukemura ibibazo by’ingutu byugarije Isi. Gukomeza guhuza imbaraga, byafasha guhangana n’ibibazo duhuriyeho tukagera ku iterambere rirambye.”

Yagaragaje ko itsinda rya G77 rihuza ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, rimaze gutanga umusaruro nubwo ibi bihugu bigifite urugendo rurerure kandi rusaba ubufatanye, mu gukomeza kugera ku iterambere ntawe usigaye inyuma.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yatangaje ko mu myaka yashize, itsinda rya G77 ryagize uruhare mu mpinduka zigenda zigaragara mu bukungu bw’Isi.

Yunzemo ko ibihugu bifite ibibazo byihariye bikwiye kwitabwaho by’umwihariko, cyane cyane ibihugu bikennye, ibidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere, ndetse na Leta zigizwe n’ibirwa bito zikiri mu nzira y’Amajyambere, bigahabwa ubufasha buzatuma na byo bidasigara inyuma mu iterambere rirambye.

Abakuru b'ibihugu bitabiriye inama
Abakuru b’ibihugu bitabiriye inama

Itsinda rya G77 ni ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ribarizwamo ibihugu 134 biri mu nzira y’Amajyambere, aho rigamije guteza imbere inyungu z’ubukungu bw’abanyamuryango.

Muri iyi nama, hatowe Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wahawe inshingano zo kuyobora itsinda rya G-77, asimbuye Perezida wa Cuba kuri uwo mwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka