Gufata amafunguro akungahaye ku ntungamubiri bigira uruhare mu guhangana na Covid-19 - Caritas Rwanda

Abahanga bagaragaza ko indwara ya COVID-19 nta muti nta n’urukingo irabonerwa ku buryo kuyivura bisaba kwita ku buzima bw’uwayanduye ahabwa imiti n’ibindi bituma abasirikare b’umubiri bahangana na Virusi ya Corona kugeza igihe ishiriye mubiri.

Aha abaturage barabagara ibishyimbo bya FER
Aha abaturage barabagara ibishyimbo bya FER

Iyi virusi izonga cyane umubiri w’umuntu ushaje, umwana cyangwa umugore utwite, kuko ubwirinzi bushingiye kuri ba basirikare buba ari bukeya kuri bo ari na yo mpamvu abageze mu zabukuru bigoranye gukira COVID-19.

Mu Rwanda icyo cyorezo cyugarije Isi yose kimaze gufata hafi abagera kuri 300 ariko ku bw’amahirwe ntawe kirahitana, kubera ko abarwayi bakomeje kwitabwaho ndetse icya kabiri cyabo kikaba cyaramaze gukira.

Umushinga Voice for Change uterwa inkunga na SNV, ukora ubuvugizi mu kongera umusaruro w’ibikomaka ku buhinzi bikungahaye ku ntungamubiri no kunoza imirire, ukangurura abafata ibyemezo (Inzego za Leta, abikorera, Imiryango itari iya Leta), ko bumwe mu buryo bwo guhangana na Coronavirus ari ukongera ubudahangarwa bw’umubiri aho Abanyarwanda bashishikarizwa kunoza imirire muri iki gihe.

Abanyarwanda basabwa gukoresha mu mafunguro ya buri munsi ibiribwa biboneka iwabo, bikungahaye ku ntungamubiri harimo amavitamini, imyunyu ngugu, nka Feri (Fer), zinc, n’ izindi kuko ari ingenzi mu gukumira indwara.

Ni muri urwo rwego umushinga Voice for Change ubinyujije muri Caritas Rwanda, bashyize ingufu mu buvugizi bwo kongera umusaruro no kunoza imirire muri iki gihe cya Covid-19.

Ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A, ibishyimbo bikungahaye ku butare, imboga z’ ubwoko bwose bigira uruhare mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri

Zaninka avuga ko ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A babihongera imboga kugira ngo bongere ubudahangarwa bw'umubiri
Zaninka avuga ko ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A babihongera imboga kugira ngo bongere ubudahangarwa bw’umubiri

Umushinga w’ Ubuvugizi Voice for Change, ushishikariza inzego za Leta, iz’abikorera n’Imimiryango itari iya Leta kwita ku buhinzi bugamije kongera intungamubiri, burimo ibishyimbo bikungahaye ku butare (Fer) ndetse n’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A, imboga kuko izo ntungamubiri zikenerwa cyane mu kongerera ubudahangarwa umubiri.

Umukozi Caritas Rwanda, Jyambere Laurien, avuga ko binyuze mu mushinga wa Voice for Change hashyizwe ingufu mu buvugizi binyuze mu bitangazamakuru, kugira ngo abaturage bite ku kunoza imirire kandi ko ibihingwa bifite Vitamini A na Fer biboneka ku buryo bworoheje, kandi bifasha cyane abaturage badafite amikoro ahagije kuko ari bo bakunze kwibasirwa n’indwara z’ibyorezo iyo batitaweho.

Agira ati “Imirire myiza igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. Iyo rero umuntu ariye intungamubiri zihagije, zikongera ingufu z’umubiri na wo ukagira ubwirinzi buhagije buwufasha gukumira icyaza kuwuhungabanya, ni yo mpamvu tuvuga ngo muri iki gihe cyo kurwanya Coronavirus imirire myiza ifitemo uruhare runini cyane”.

Jyambere Laurien, umukozi wa Caritas Rwanda
Jyambere Laurien, umukozi wa Caritas Rwanda

Ati “Wa mubiri ufite ingufu, ufite ubudahangarwa uzagira ubwirinzi no gukumira indwara ariko bikunganirwa na za ngamba zisanzwe zo gukaraba intoki, kwirinda kujya ahahurira abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza, kwambara agapfukamunwa, n’izindi”.

Jyambere avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho hifashishwa inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta ifite mu nshingano kongera umusaruro w’ubuhinzi bukungahaye ku ntungamubiri, kwita cyane ku guteza imbere ubuhinzi bw’ibishyimbo bikungahaye ku butare n’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A, imboga n’ imbuto.

Mu karere ka Ruhango ni hamwe hamaze gutangwa imbuto y’ibijumba n’ibishyimbo

Ibi bishyimbo bya FER bigiye gusarurwa
Ibi bishyimbo bya FER bigiye gusarurwa

Jyambere avuga ko mu rwego rwo kunganira abaturage b’Akarere ka Ruhango bafite amikoro make, Caritas Rwanda yatanze imbuto z’ibishyimbo bikungahaye ku butare, n’ibijumba bikungahaye kuri vitamin A, kugira ngo abaturage bayitubure, bayihinge, umusaruro ubafashe kubona izo ntungamubiri, ndetse n’ amafaranga.

Nyuma y’ubutubuzi bw’iyo mbuto isakazwa mu baturage binyuze mu turima shuri ituburirwamo ikagurishwa ku giciro gito ku buryo byoroheye kuyibona.

Zaninka Petronile uhagarariye itsinda ryo mu Mudugudu wa Bihome mu Kagari ka Rwoga Umurenge wa Ruhango, avuga ko bamaze gutera imbere mu kuboneza imirire kubera imbuto y’ibijumba bahawe bamaze gutubura.

Avuga ko umugozi ureshya na metero imwe uba ufite ingeri zigera ku 10 ku buryo zakwera ibilo 10 by’ibijumba bikungahaye kuri Vitamin A, uwo mugozi ukaba ugurishwa amafaranga 20frw gusa, kandi iyo bagurishije ibijumba, ikilo kimwe kigura nibura amafaranga 250, ayo mafaranga akabafasha kwizigamira mu isinda ryabo.

Zaninka avuga ko uyu mugozi w'ibijumba ushobor kwera kg 10 z'ibijumba waguzwe ku magaranga 20 gusa
Zaninka avuga ko uyu mugozi w’ibijumba ushobor kwera kg 10 z’ibijumba waguzwe ku magaranga 20 gusa

Zaninka azi neza ko ibijumba bikungahaye kuri Vitamin A bigira uruhare mu kunoza imirire ku buryo mu itsinda ryabo barwanyije imirire mibi, kandi bakomeje guha imbuto abaturanyi babo ndetse bazi uruhare rw’ifunguro rifite intungamubiri zuzuye mu guhangana na Coronavirus.

Ntabakirabose Valentine avuga ko guhinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamin A babyitezeho gukomeza kunoza imirire kandi bagakomeza kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi mu miryango yabo.

Caritas Rwanda ifasha mu bukangurambaga mu buhinzi

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Ruhango, avuga ko Caritas Rwanda ifasha Akarere mu bukangurambaga bwo guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare ndetse n’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A.

Avuga ko kugeza ubu buri Mudugudu nibura ufite umurima shuri muri guhunda y’imbuto z’indobanure zikungahaye ku ntungamubiri, bivuze ko mu Midugudu isaga 500 igize Akarere nibura bafite umufashamyumvire mu buhinzi.

Avuga ko bituma iyamamazabuhinzi rigenda neza kandi abaturage bakibonera ibihingwa bikenewe ku ntungamubiri, ibyo bikaba bitakorwa gusa na politiki y’ubuhinzi isanzwe mu Karere bityo byaba byiza hakomeje ubwo bufatanye kuko kwigisha ari uguhozaho.

Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi mu Karere ka Ruhango avuga ko Caritas Rwanda yabafashije kongera umubare w'abafashamyumvire mu buhinzi
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Ruhango avuga ko Caritas Rwanda yabafashije kongera umubare w’abafashamyumvire mu buhinzi

Agira ati “Dukeneye ko Caritasi Rwanda ikomeza kudufasha mu guhindura imitekerereze y’abaturage mu buhinzi buvuguruye bujyanye na politiki ya Leta, haba kuri ibyo bijumba n’ibishyimbo ndetse no ku bindi bihingwa urumva ko byarushaho kutworohera”.

Ubuhinzi bugamije kunoza imirire bwatumye Akarere karwanya ikibazo cy’imirire mibi

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Ruhango Kemirembe Ruth, avuga ko kunoza imirire hifashishijwe ibishyimbo bya Feri n’ibijumba bya Vit. A bigira uruhare mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri, ku buryo usibye no guhangana na Coronavirus binatuma ababikoresha neza bahangana n’izindi ndwara.

Agira ati “Cyane cyane turi muri iki gihe cyo guhangana na Coronavirus umuntu ufite ubudahangarwa bw’umubiri buhagaze neza usanga Coronavirus itamuhangara cyane nk’uko bigenda ku bantu bafite ibibazo by’imirire mibi n’ubudahangarwa buke bw’umubiri”.

Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu Karere ka Ruhango, Kemirembe Ruth
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Ruhango, Kemirembe Ruth

Avuga kandi ko gukoresha ibihingwa byujuje intungamubiri mu kunoza imirire byatumye Akarere ka Ruhango kava mu mi mirire mibi hejuru ya 41% mu mwaka wa 2010, kakagera kuri 29% umwaka wa 2015, ubu mu bushakashatsi buzasohoka uyu mwaka wa 2020 kakaba kizeye ko nibura kazaba kageze kuri 19%.

Agira ati “Akarere ka Ruhango ni kamwe muri 13 twagaragazaga ikibazo cy’imirire mibi muri 2015, ariko kubera kunoza imirire mu bagore batwite no ku bana bari munsi y’imyaka itanu, ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa WFP, bwagaragaje ko tugeze kuri 29%. Turategenya ko tuzakomeza kugabanya”.

Caritas Rwanda igaragaza ko izakomeza ibikorwa byo gushyigikira kunoza imirire kugira ngo ubuzima bw’abanyantege nke bukomeza kuba bwiza kandi iterambere ryiyongere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka