Gufata abaturage si wo muti wo kurwanya ubucukuzi butemewe - Guverineri Habitegeko

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, aratangaza ko gufata abaturage bacukura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira atariwo muti urambye wo kurwanya ubucukuzi butemewe.

Ubuyobozi bwagaragaje ko gufata abacukura mu buryo butemewe atari byo bikemura ikibazo
Ubuyobozi bwagaragaje ko gufata abacukura mu buryo butemewe atari byo bikemura ikibazo

Guverineri Habitegeko ahamya ko nyuma yo gusuzuma ibibazo biri mu bucukuzi butemewe mu Karere ka Ngorororero, bigaragara ko umuturage ucukura amabuye aba afite uwo ayashyira, kandi uwo ari we uteza ibibazo bityo ko hakwiye guhinduka uburyo bwo guhangana n’abagura amabuye mu buryo butemewe, kuko ari bo bihishe inyuma y’ubucukuzi butemewe.

Habitegeko avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bihishe inyuma y’ubwo bucukuzi butemewe kuko bakoreye hamwe n’izindi nzego amakuru agatangwa ibyo bibazo byakemuka kandi abakora ubucukuzi butemwe bagafatwa.

Agira ati “Imisozi barayangiza, imigezi murabona uko isa, urugomero rwa Nyabarongo rurangirika, mbese twemeranyijwe ko hari ikibazo. Abaturage n’abayobozi tugiye gushyira hamwe imbaraga tukaburwanya kuko igihe umuturage ucukura bimutunze we azabona akazi muri kompanyi zemewe”.

Guverineri Habitegeko avuga ko gufata abaturage bidahagije ngo ubucukuzi butemewe buhagarare
Guverineri Habitegeko avuga ko gufata abaturage bidahagije ngo ubucukuzi butemewe buhagarare

Yongeraho ati “Dutakaza abantu benshi abagwa mu birombe biba, abantu bagura amabuye barazwi twabonye amakuru ko abo bantu bazwi, ubucukuzi buremewe abashaka gucukura nibaze bacukure mu buryo bwemewe, naho bariya baza bashuka abaturage ndababwira ko tugiye kubarwanya”.

Guverineri Habitegeko avuga ko kwirirwa bafata abaturage nk’abakora ubucukuzi butemewe bidahagije kuko ataribo kibazo ahubwo ikibazo ari abaforoderi baza kugura ayo mabuye bityo ko ingamba zikwiye kuba zifatwa zigomba kuba zirimo no gufata abo baza kugura amabuye.

Harakekwa na ruswa mu gutuma abagura amabuye badafatwa

Inzego zitandukanye kandi zagaragaje ko kuba abantu baza kugura amabuye badafatwa baba bakingirwa ikibaba n’abayobozi bamwe na bamwe bigatuma amakuru adatangwa neza cyangwa hakabaho n’ibisa nko gutera ubwoba uwahirahira gutanga amakuru bigatuma abaforoderi bakomeza kwidegembya.

Aya ni amabuye y'agaciro Polisi iherutse gufatana abaforoderi mu Karere ka Ngororero
Aya ni amabuye y’agaciro Polisi iherutse gufatana abaforoderi mu Karere ka Ngororero

Umuyobozi mukuru wa Kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (NMC) mu Karere ka Ngororero, Justin Uwiringiyimana, avuga ko abagura ayo mabuye bayashyira cyangwa bakayagurisha n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro mu mujyi wa Kigali ariko ugasanga ntibafatwa nyamara ngo batanakanganye cyane.

Agira ati “Amabuye bayagurisha kuri kontwari ziyagura mu mujyi wa Kigali zo ziba zemewe, usanga abo bayagura bo badatanga imisoro ku buryo hari abakozi bacu bajya mu bucukuzi butemewe kuko abaforoderi batanga menshi kuko batishyura imisoro. Gusa inzego z’ubuyobozi bw’ibane zidufashije kubarwanya birashoboka”.

Umwe mu bayobozi b’imidugudu avuga ko amabuye abayagura bazwi kandi abacukura na bo bazwi ahubwo usanga koko habagaho imbaraga nkeya mu kubarwanya rimwe na rimwe nk’iyo hari abahawe amabahasha y’amafaranga nka ruswa, ariko ngo bagiye kwisubiraho bakarwanya abagura amabuye mu buryo butemewe.

Inzego z'umutekano n'abayobozi batandukanye basuye ahacukurwa mu buryo butemewe n'amategeko
Inzego z’umutekano n’abayobozi batandukanye basuye ahacukurwa mu buryo butemewe n’amategeko

Umuyobozo w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko mu minsi mike haraba hagaragaye impinduka mu gufata abagura amabuye mu buryo butemewe, kugira ngo harwanywe ibibazo bibushamikiyeho birimo imfu z’abagwa mu birombe, no kwangiza ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka