Gucukura umucanga bituma abana bamwe bata amashuri
Abana bamwe bo mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro bajya gucukura umucanga bakurikiye amafaranga bahabwa n’abawushaka.
Uyu mucanga ucukurwa mu mugezi wa Muregeya uri mu mbibi z’Akarere ka Rutsiro na Karongi aho abenshi baba biga mu mashuri abanza bagata amashuri abandi bakajyayo mu gihe cy’ibiruhuko bagacukura umucanga wakuzura ikamyo bakawugurisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati Nirere Etienne avuga ko icyo kibazo akizi kuko ngo aherutse no kujyayo yahagera abo bana bakiruka ariko akanatunga agatoki Umurenge wa Rubengera abahana imbibi ko abenshi ariho baturuka.
Agira ati" Icyo kibazo cy’abana bajya gucukura umucanga bashaka amafaranga ndakizi n’ejo bundi mu muganda uheruka wa tariki ya 31 ukwakira 2015 nagezeyo bambonye bahita biruka ariko abenshi baturuka mu murenge wa Rubengera duhana imbibi"
Ngendambizi Gedeon uyobora Umurenge wa Rubengera abajijwe na Kigali Today niba azi ko abana bo mu murenge ayobora mu magambo make yagize ati"icyo kibazo ntacyo nzi ubwo ngiye gukurikirana mbimenye neza".
Nyamara n’ubwo Nkinzingabo ahakana aya makuru umwe mu baturage batuye mu murenge wa Rubengera ndetse unacukura umucanga mu murenge wa Mushubati avuga ko bahora bavuga ikibazo cy’aba bana ndetse bakanabirukana ariko ngo bisa n’ibyananiranye kubahagarika burundu.

Ati" Njyewe ntuye mu murenge wa Rubengera nkacukurira mu murenge wa Mushubati ariko aba bana duhora tubabuza tukanabivuga mu buyobozi ariko byarananiranye sinzi uko bizagenda ngo bahacike".
Aba bana bacukura umucanga ngo bateranya umucanga buri wese yacukuye wakuzura imodoka bagahabwa amafaranga ibihumbi 20 bakayagabana mu gihe uwuguze awugurisha ibihumbi 40 hiyongereyeho amafaranga y’urugendo yumvikanye n’uwo awushyiriye.
Cisse Aimable Mbarushimana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|