Green Party yinjiye mu ihuriro ry’amashyaka ya politiki yo mu Rwanda
Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ryamaze kwemererwa kwinjira mu ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 3/4/2014, nyuma yo kubisaba n’ubwo ryari ryabanje kunenga imikorere y’iri huriro.
Abahagarariye amashyaka yabo 10 yari asanzwe ahuriye mu ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, bemeje bidasubirwaho ko Green Party isanzwe inenga byinshi muri politiki y’u Rwanda ibaye umunyamuryango wa 11.

Frank Habineza, umuyobozi wa Green Party ishyaka ryamaze igihe kinini ritemewe mu Rwanda ariko gahoro rikagenda rigaragaza imbaraga rifite zo kwinjira muri politiki y’u Rwanda, n’ubundi nta marangamutima menshi yagaragaje kuri uku kwemererwa.

Yagize ati "Impamvu yari iriya y’itegeko nshinga niyo yari yaduteye kutajya mu ihuriro ariko umurongo wa politiki yacu ntago dushobora kuwuhindura, kubera y’uko tuba twifuza ko hari ibintu bitameze neza twabikosora, yaba muri politike ya Leta itameze neza cyangwa idakosowe twatanga ibitekerezo byacu kugira ngo ikosorwe."
Ingingo y’itegeko nshinga avuga batemeranywaga nayo ni ivuga ko imitwe ya politiki yose isabwa kuba umunyamuryango w’ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda. Green Party ibaye umunyamuryango ari uko iryo tegeko ryasubiriwemo rigakurwamo.

Ku bijyanye no kuba iri shyaka risa nk’aho rifite umurongo ngenderwaho wihariye rigenderaho rishobora kuzanigwa n’andi mashyaka ari muri iri huriro, Habineza avuga ko amategeko ngengamikorere ya forumu asobanura neza ko ikibazo runaka kiganirwaho kugeza habonetse aho abanyamuryango bahurira.
Minisitiri Musa Fazil Harelimana, umuvugizi w’ihuriro ry’amashyaka ya politike mu Rwanda, yatangarije Kigali Today ko ari inkuru nziza kuri bo kuba babonye undi munyamuryango.
Ati "Ni amahirwe kuko ihuriro Leta irishyiraho yifuzaga ko rihugura imitwe ya politiki iririmo ndetse ikanarigenera inkunga ubwo rero abahugurwa biyongereye ariko icy’ingenzi ni uko igihugu dushaka guteza imbere ni kimwe.
Kubera ko ari kimwe tugira ngo tugikorere kuba twese duhurira ahantu hamwe kugira ngo turebe uko twagikorera iryo ni ishema ry’u Rwanda."

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, ryatangiye gushaka ibyangombwa kuva mu 2009 riza kubibona muri 2013. Ryakomeje gushinja Leta ko umurongo waryo unenga Leta ku mugaragaro ari wo utuma ryimwa ibyangombwa.
Gusa ku ruhande rwa Leta bavugaga ko hari byinshi mu byangombwa bisabwa ngo ishyaka ryemerewe gukorera mu Rwanda, iri shyaka ritarashoobora kuzuza. Aho ni nyuma gato y’uko Habineza yari avuye muri Suwedi, aho yari amazemo imyaka ibiri avuga ko ari impunzi ya politiki kubera guterwa ubwoba na Leta y’u Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
AMASHYA BAYASHINGA KUNYUNGU ZABO BWITE AHAAA!!
Ese ko barengera ibidukikije bamaze gutera ibiti bingahe? Muri policy ya Biodiversity ko ntagitekerezo batanze. Ubu se ko Nyungwe bayigize ubutayu ntibabibona, ibishanga barimo bakamura nabi ngo barahinga umuceri ntibasige ahantu habika amazi n’ibimera gakondo bihasanzwe babikozeho iki? Bahindure izina naho ubundi ni Ayinda? Leta noneho arayemeye se na gahunda zayo zo gukorera hamwe? Amaco yinda.com