Green Party ngo izitabira amatora ya Perezida ataha
Ishyaka rya Green Party rimaze iminsi ryemewe gukorera mu Rwanda riratangaza ko n’ubwo ritabashije kwitabira amatora y’abadepite azaba mu kwezi 09/2013, bafite ikizere cy’uko bazanitabira ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Kane tariki 29/08/2013, ubwo bamurikaga ibendera ry’iri shyaka n’icyicaro cyaryo giherereye Kimironko imbere y’ishuri rya KIE.
Frank Habineza, umuyobozi wa Green party, yatangaje ko bamaze imyaka ine bashaka ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, bashimira ubuyobozi bwabibafashijemo, nabo bakaba biteguye kuzuza inshingano zabo no gukomeza guhatana muri politiki yubaka u Rwanda.

Yagize ati: “Ntabwo byashobotse ko tujya mu matora kubera ko twabonye ibyangombwa habura umunsi umwe ngo gutanga abakandida birangire. Icya ngombwa cyari uko ishyaka ryacu ryanditse; amatora azahoraho n’u Rwadna ruzahoraho, tuzajya mu matora yandi azakurikira.
Ubu tugiye gushyira imbaraga mu kubaka inzego z’ishyaka kugira ngo tuzashobore kwitabira ay’inzego z’ibanze azaba 2016 n’aya Perezida azaba 2017.”
Habineza yizera ko imyaka ine iri mbere izabamo amatora ahagije ku buryo intego yabo bazayigeraho, aho bazaba bashishikajwe no gufasha ibyifuzo n’ibitekerezo bya rubanda kumvikana.

Ibendera ry’ishyaka Green Party rigizwe n’ibara ry’umuhondo risobanura ubwiyunge bw’Abanyrwanda, Umweru usobanura gukorera mu kuri n’icyatsi gisobanura gushyigikira ibidukikije. Harimo kandi n’igisiga gisobanura kureba kure ndetse n’igihwagari gisobanura ubukungu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|