Goma: Umunyarwanda yahohotewe na FARDC zimutura umujinya zakuye ku rugamba

Umunyeshuri w’umunyarwanda wiga Goma taliki ya 29/10/2013 yahohotewe n’ingabo za Congo zikorera ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo i Rubavu zimuhora kuba zarabuze abantu benshi ku rugamba zarwanye na M23 i Kibumba.

Uyu munyeshuri witwa Safari Gafurebo Stanley yafashwe n’ingabo za Congo ku isaha ya 12h40 afite agakapu karimo ibitabo n’umupira w’imbeho zimwaka amadolari 10 ngo zimureke yigendere ayabuze zimwicaza aho.

Safari avuga ko nyuma yo kwicazwa ku mupaka abasirikare batangiye kumusimburanaho bamushinja kuba ari umurwanyi wa M23 uvuye mu Rwanda ariko abahakanira ababwira ko ari umunyeshuri, abereka ibyangombwa ababwira n’aho yiga ubuganga ariko ntibamurekura ahubwo batangira kumukubita no kumukuramo imyenda.

Safari Gafurebo Stanley wahohotewe n'ingabo za Congo zihorera.
Safari Gafurebo Stanley wahohotewe n’ingabo za Congo zihorera.

Avuga ko mu gihe kinini ahatwa ibabazo ngo bamwe mu basirikare bamukubitaga bamubwira ko bagomba kumwumvisha uko bene wabo babaye barwariye mu kigo cya gisirikare Camp Katindo kirwariyemo inkomere 287 zarasiwe ku rugamba i Kibumba n’abarenga 94 bakahasiga ubuzima.

Safari ngo yabasabye ko bajyana nawe hafi y’ikigo ahari abantu bamuzi maze bamujyanayo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu (chef du quartien) basanga amuzi nk’umunyeshuri usanzwe uza aho kwigana n’abandi banyeshuri , ariko banga kumurekura bavuga ko agomba kujya kureba inkomere zabo uko zimeze nawe akaba nkazo.

Ubwo Safari yafatwaga ngo hari abanyeshuri bigana babibonye bahamagara urwego rw’abinjira n’abasohoka ku mupaka muto bavuga amazina maze narwo ruhamagara urwego rwa Congo ruvuga ko umuntu wafashwe atari umurwanyi ahubwo ari umunyeshuri umaze imyaka itatu aca ku mupaka kandi nabo bashobora kubibona barebeye kubo bandika baterera kasha.

Ngaho Kibumba aho ingabo za Congo zivuga ko zatakarije abasirikare benshi.
Ngaho Kibumba aho ingabo za Congo zivuga ko zatakarije abasirikare benshi.

Abandi banyeshuri bigana na Safari bicaye aho afungiye akubitirwa bategereza ko afungurwa, bamaze kuba benshi nibwo abasirikare babajije icyo bakora aho bavuga ko bategereje mugenzi wabo bigana wafashwe maze babaza umwirondoro we basanga uhuye n’uwo yabahaye ariko nabwo banga kumurekura.

Nyuma y’uko urwego rw’abinjira n’abasohoka ku mupaka muto ruhamagaye uruhande rwa Congo rugasaba ko uwo munyeshuri arekurwa, abakora ku ruhande rwa Congo barabyanze bavuga ko ari umurwanyi wa M23, maze u Rwanda rubasaba kuza kureba aho yagiye atererwa kasha ko asohotse nyuma y’uko uruhande rwa Congo ntabyo bafite maze basanga amaze imyaka ibiri anyura ku mupaka muto niko kumurekura.

Safari avuga ko uretse kuba urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda rwaramutabaye ngo inzego zishinzwe iperereza za Congo nazo zari zahamagaye kuri telefoni zisaba ko uwo munyeshuri arekurwa kuko nta cyaha afite ariko abasirikare bamufite bakavuga ko badashobora kurekura umututsi kandi barabiciye bene wabo ku rugamba.

Nguko uko urugamba rwari rumeze M23 imaze gutwika Kanyamahura hafi ya Kibumba.
Nguko uko urugamba rwari rumeze M23 imaze gutwika Kanyamahura hafi ya Kibumba.

Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu karere ka Rubavu bugira inama abanyeshuri n’abandi bajya Goma kujyayo bafite impamvu igaragara, kandi nabwo bagenda bakagenda ari benshi kurusha uko agenda ari umwe.

Safari yafashwe ku isaha ya 12h40 yarekuwe ku isaha ya 16h38 muri icyo gihe akaba yarakubitwaga ibiziriko ndetse barambika hasi bamukuyemo ibyenda bamukandagiraho ngo baramwumvisha ububabare bene wabo barwariye camp Katindo bafite.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka