Goma: Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basuye ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuye ahangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Nyiragongo no mu mujyi wa Goma yakirwa n’abaturage bari bamutegeye ku muhanda bamwereka ko bamwishimiye.

Aherekejwe na Perezida Tshidekedi wamwakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basuye agace kangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ku itariki 22 Gicurasi 2021.

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Tshisekedi basobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana iruka ry’ibirunga OVG, ibigendanye n’ibirunga n’iruka ryabyo muri ako gace.

Abaturage benshi bari baje kwakira Perezida Kagame ku mihanda bakaba bavugaga mu kirwanyarwanda ngo "urakoze", ijambo bakunze gusubiramo bitewe n’uburyo u Rwanda rwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Reba muri iyi Video uko byari byifashe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka