Goma: Inzego z’umutekano ziritwaza M23 zigahohotera Abanyarwanda

Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Goma mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo zikomeje kwitwaza inyeshyamba za M23 zigahohotera Abanyarwanda bajyayo mu bikorwa bitandukanye.

Mugabonake utuye mu kagari ka Mbugangari umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu avuga ko tariki 17/12/2013 inzego z’umutekano wa Congo zamuhagaritse zimusanze mu isoko rya Virunga bakamusaka ibyangombwa mu mifuka bagahita bashyiramo isasu bahereyeho bamushinja ko ari umurwanyi wa M23.

Mugabonake urangije amashuri yisumbuye mu karere ka Rubavu avuga ko yaberetse ko ari umunyeshuri atari umurwanyi wa M23 ndetse ko afite n’ubwisungane mu kwivuza bukoreshwa mu Rwanda ariko bamwinjiza mu kazu k’abashinzwe umutekano mu isoko rya Virunga bamukuramo amafaranga y’u Rwanda 4000 n’amadolari 30 bamutegeka gusinyira ko bamufatanye isasu arabyanga.

Avuga ko nyuma yo kubatsembera ko ntaho ahuriye na M23 kandi n’isasu bamushinja aribo barishyizemo ngo bahisemo gufotora ibyangombwa bye bamusaba kwandika ibyo ashaka kugira ngo bamugirire imbabazi ndetse ngo bamweretse n’izindi nyandiko zandikwa n’abandi Banyarwanda bamaze kwamburwa kugira ngo bagirirwe imbabazi.

Mugabonake ari ku mupaka muto avuye Goma.
Mugabonake ari ku mupaka muto avuye Goma.

Abajijwe niba atari abatekamutwe babimukoreye, Mugabonake yavuze ko bidashoboka kuko yafashwe hari umupolisi kandi ashyirwa mu nzu abashinzwe umutekano w’isoko (abapolisi) bakoreramo ku buryo ari abatekamutwe bitari gushoboka.

Ibi bikorwa kandi si Mugabonake bibayeho kuko Kigali today imaze kumenya ko hari Abanyarwanda bafungiye muri gereza yitwa T2 mu mujyi wa Goma babuze uko babimenyesha imiryango yabo, benshi bakaba bafatwa bakwa amafaranga n’inzego z’umutekano bayabura bakajyanwa gufungwa.

Amakuru agera kuri Kigali today avuye muri iyi gereza n’uko uretse icyumba gifungirwamo abantu kigaragara hari ahandi hihishe kuburyo iyo CICR ije gusura gereza itabona izo mfungwa nkuko byemezwa n’abayigezemo.

Kigali today yifuje kuvugana n’umuyobozi w’umujyi wa Goma ku bikorwa by’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda ariko ntiyitaba telefoni.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ko n’umunyarwanda aba kapiteni w’indege ariko natwe abagore turabikeneye

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka