Goma: Abapolisi 278 ba Leta ya Congo baje gusimbura M23

Abapolisi 278 nibo bageze mu mujyi wa Goma baturutse i Bukavu, baje gusimbura ingabo za M23 zigomba gusohoka muri uyu mujyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012, ku isaha ya saa Yine z’igitondo.

Mu masaha y’isaa Yine z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2012, nibwo aba basirikare bari basesekaye muri uyu mujyi, nyuma y’inama yari yabereye i Goma kuri uwo munsi ihuje inzego z’umutekano ku mpande zombi.

Umuyobozi w’ingabo za M23, abayobozi b’ingabo zashyizweho na ICGRL mu kugenzura imipaka basabye M23 kuvana ingabo zayo mu mujyi n’abapolisi bacunga umutekano.

Col makenga mbere y'uko ingabo zihaguruka mu mujyi wa Goma.
Col makenga mbere y’uko ingabo zihaguruka mu mujyi wa Goma.

Iki cyemezo cyemeza ko n’ubuyobozi bwa M23 bugomba kuva mu mujyi wa Goma ugasigara ugenzurwa n’aba bapolisibavuye Bukavu.

Inama yarangiye ku isaha ya saa Munani n’igice, imyanzuro yayivuyemo yatunguye benshi n’abapolisi M23 yari yashyize mu mujyi nabo bagomba kuwuvamo, nk’uko byatangajwe na Gen. Muhesi.

Ingabo za M23 ziva mu mujyi wa Goma.
Ingabo za M23 ziva mu mujyi wa Goma.

Iyo myanzuro ivuga ko mu mujyi wa Goma hazazanwa batayo imwe y’ingabo za Leta ziyongera ku bapolisi bahageze, hakaziyongeraho abasirikare 100 b’ingabo za Leta bazarinda ikibuga cy’indege bafatanyije ingabo za 100 za M23 n’ingabo zidafite aho zibogamiye zizatangwa na Tanzanira.

Bamwe mu baturage ba tuye mu mujyi wa Goma batangarije Kigali Today ko ibiri gukorwa bikomeje kuba urujijo kuo bari biteguye ko abapolisi ba M23 bo bazasigara mu mujyi.

Aba baturage bakemeza ko ubwo abapolisi ba Leta bagarutse hazavuka ikibazo cy’ihohoterwa ku bavuga Ikinyarwanda bashinjwa kuba barafashije M23.

Bamwe mubayobozi ba M23 bavuga ko biteguye kuva mu mujyi n’ubwo bakomeje kugorwa no kujyana ibintu byabo. Bakavuga ko niba ikiguzi cy’amahoro ya Congo ari ukuva mu mujyi wa Goma n’uduce bafashe, bagomba kubikora.

abapolisi ba Leta bakigera mu mujyi wa Goma.
abapolisi ba Leta bakigera mu mujyi wa Goma.

Gusa bamwe mu baturage babkurikiranira hafi, bemeza ko Leta idakoze ibyo isabwa na M23 bishobora kuba bibi. Abaturage bavuga ko ingabo za Leta ya congo zizakomeza kuba nyinshi bitewe n’abari banze kwishyikiriza M23 kandi nabandi bashobora kuziyongera.

Ku makuru avuga ko M23 yasahuye imodoka, umuvuzi wa M23 Amani Kabasha yatangarije Kigali today ko imodoka zafashwe ari iza Leta abaturage bari bigabije, kandi ko umuturage wagaragaje ko imodoka ariye itakozweho.

Ku kirebana n’amafaranga Leta ya Congo irega M23 gusahura, Kabasha avuga ko abayobozi ba kivu y’Amajyaruguru nta mafaranga basize ahubwo ibyo babitangaza kugira ngo babeshye abaturage.

Ati: "bishoboka gute ko Leta yari gusiga amafaranga iyasigira umwanzi? Bananijwe niki kuyatwara? Byose nibirego baturega kugira ngo baduharabike".

Ku birebana n’ubujura bwagaragaye mu mujyi, avuga ko ubujura buterwa n’imfungwa zafunguwe kandi zari zarakatiwe kubera ibyaha bakaba barabikomeje.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tubashimira amaku meza mutugezaho

harerimana marcel yanditse ku itariki ya: 1-12-2012  →  Musubize

abapolisi ba congo rero bacunge neza abaturage kandi bubahirize ikiremwa muntu.

Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme yanditse ku itariki ya: 1-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka