Goma: Abanyarwanda 8 n’Abanyecongo 18 bahejejwe mu buroko babuze ayo kwigura
Abanyarwanda bane biga Goma, abarwanyi ba FDLR bane hamwe n’Abanyecongo 18 bavuga Ikinyarwanda bahejejwe mu buroko bwitwa T2 buri mu mujyi wa Goma kubera kubura amafaranga yo kwigura.
Nyuma y’ukwezi bamaze muri gereza ya T2 mu mujyi wa Goma, taliki ya 28/12/2013 Kigali today yashoboye kuvugana n’umwe mu bafungiwe muri iyi gereza avuga ko ikorerwamo iyicarubozo ku Banyarwanda bayijyanwamo cyane cyane abashinjwa gukorana na M23.
Ndoli Faustin, Umunyarwanda wari asanzwe ari umushoferi wa Cartas mu mujyi wa Goma yafashwe n’abasirkare ba FARDC mu mujyi wa Goma taliki 04/12/2013 mu ihuriro ry’imihanda ahitwa Birere bamushinja kuba muri M23 bamufungira agafungirwa muri iyi gereza asangamo abandi Banyarwanda.
Uyu Munyarwanda wafunguwe hatanzwe amadolari avuga ko muri gereza T2 abahafungiwe bakorerwa iyicarubozo cyane cyane Abanyarwanda kugira ngo bashobore gutuma ku miryango yabo izane amafaranga yo kubagomboza nkuko byamugendekeye.
Nubwo yasohotse ngo abo yasizemo basabwaga gutuma ku miryango kuzaza kubareba igatanga amafaranga kugira ngo bazarekurwe, avuga ko ibi bikorwa bigamije inyungu z’abasirikare ba Congo bituma iyo umuryango utabara imbabare nka Croix-Rouge iyo usuye iyi gereza izi mfungwa zimurwa ntizigaragazwe, ibikorwa bimeze nk’ubucuruzi.

Ndoli avuga ko ubwo yavaga muri iyi gereza yishyuriwe na Cartas-Goma, Ngo yasizemo Abanyarwanda bane bigaga Goma, Abanyarwanda ba FDLR 4 hamwe n’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda 18, cyakora ngo abanyashuri basabwe kwandikira imiryango yabo kugira izaze ibagomboze.
Ku mugoroba wa taliki 28/12/2013, Kigali Today yamenye ko mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu hari umuturage wafashwe n’ingabo za Congo ubwo yari yambutse kugira ngo umuryago we utange amafaranga, kugeza twandika iyi nkuru ntituramenya niba yafunguwe.
Bamwe mu baturage baturiye umupaka bavuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukwiye kuganira na Congo kuri iri hohoterwa bagirirwa, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo igakora ubuvugizi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko rero bagakwiye gutaha mu rwa babyaye
NYUMA YO KWEGURA KU MIRIMO
MU TURERE TWA RUSIZI NA NYAMASHEKE HABONETSE IMYANYA Y’UBUYOBOZI. BA VISI MAYOR 2 BA RUSIZI N’ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA KU RWEGO RW’AKARERE , RUSIZI NA NYAMASHEKE. ABASHAKA IYO MYANYA BARASHYUSHYEKUBERA INYUNGU BAYIBONAMO;
ABASHAKA ABO BAKWINJIZA MURI IYO MYANYA IKOMEYE BURIYA NABO BARASHYUSHYE.
GUSYIRAHO BARIYA BAYOBOZI BIRASABA UBUSHISHOZI, KUGIRANGO AMARANGAMUTIMA NO GUTONESHA BITAZAPFUKIRANA UBUSHOBOZI N’INDANGAGACIRO BIKENEWE MU MYANYA IKOMEYE NKIRIYA.
jye mbon kongo ifite ibibazi byinshi bitazanarangira niba koko abasirikare bahungabanya umutekano aribo bakagomye kuwurinda
esekokoabanyarwanda bazakomezaguhohoterwa kugezaryari?retazombizikwiyekureba icyozabikoraho