Goma : Abacuruzi basabye Perezida Kabila kubahiriza itegeko nshinga
Abacuruzi b’amaterefoni, abahanzi n’abandi bikorera harimo n’abafite ubumuga mu mujyi wa Goma, basabye umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru gusaba Perezida wa Kongo kubahiriza itegeko nshinga mu kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu.
Hortanse Maliro ukuriye ababana n’ubumuga mu mujyi wa Goma avuga ko mu gihe igihugu kitegura amatora hagomba gutekerezwa ku mutekano kugira ngo abantu bazashobore gutora mu batekanye.

Mu biganiro byari byahuje inzego zitandukanye n’umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru Guverineri Julien Paluku, Dety Darba umuhanzi mu mujyi wa Goma avuga ko nubwo bagomba kwigisha abaturage kwitabira amatora, asaba ko abayobozi bakubahiriza itegeko nshinga kandi abariho bakajya bamenya guharira n’abandi.
Chikwanine Vaswa ukuriye abagurisha telefoni mu mujyi wa Goma avuga ko igihugu cya Kongo kugira ngo gishobore gukora amatora gishingira ku nkunga z’amahanga, kuba hari ibitagenda neza nko guhindura itegeko nshinga bidashyigikiwe n’abaterankunga byashyira igihugu mu kaga.
Faustin Kambale umuyobozi w’isoko rya Virunga mu mujyi wa Goma avuga ko abaturage bose bashyigikiye ko habaho amatora n’igihe agomba kubera, gusa akavuga ko mbere y’uko icyo gihe kigera hari ibyangombye gucyemurwa.
Faustin Kambale avuga ko ubuyobozi bwagombye gucyemura ibibazo by’imihanda ituma umusaruro w’abaturage ugera ku masoko, gukuraho ibibazo by’umutekano mucye mu mujyi wa Goma, gukuraho abakozi b’inzego z’umutekano bawuzambya aho kubungabunga.
Abatuye umujyi wa Goma babitangaje mu gihe basabwa gutanga ibitekerezo birebana n’uburyo amatora y’intumwa za rubanda ateganyijwe yagenda neza hamwe n’ay’umukuru w’igihugu azaba umwaka wa 2016.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 mu mujyi wa Kinshasa hamwe n’indi mijyi itandukanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo abaturage bari bakoze imyigaragambyo bamagana ihindurwa ry’itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kabila ashobore kubona amahirwe yo kwiyamamariza Manda ya gatatu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|