Godeliève Mukasarasi washinze Umuryango SEVOTA yahawe Impamyabumenyi ihanitse (Doctorat)

Kaminuza ya Gikirisitu yo muri Texas (Texas Christian University - TCU) yahaye Godeliève Mukasarasi Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, imushimira umusanzu we mu bikorwa byo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gihembo yagihawe tariki 15 Gicurasi 2023 ubwo iri shuri ryizihizaga isabukuru y’imyaka 150 rimaze rishinzwe.

Mukasarasi aganira na Kigali Today, yavuze ko kumenyekana muri iyi Kaminuza ya TCU byaturutse ku munyamerika witwa Michèle Mitchel wakoze Filimi ku Rwanda yitwa “Udahanwa” ikaba yaravugaga ku kibazo cy’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isobanura ko umuntu wakoze ibyaha nk’ibyo yagombye gukurikiranwa akabihanirwa.

Mukasarasi avuga ko uyu Michèle Mitchel agiye kumurika iyo Filimi yaje kuyimurikira mu Rwanda yitabirwa n’Abanyarwanda harimo n’abayobozi batandukanye, barayikunda.

Igihe uyu Michèle yamurikaga iyi Filimi muri Amerika, yatumiye Mukasarasi nk’umwe mu bagore baharaniye uburenganzira bw’abagore ndetse no kubashishikariza kuvuga ibyo bahuye na byo mu gihe cya Jenoside byo guhohoterwa kugira ngo abafashe gukira ibikomere.

Ati “Agiye kumurika Filimi ye yadutumiye turi abagore batatu b’Abanyarwanda kuvuga uburyo Abanyarwanda bahinduye Isi mu bikorwa byo kwita ku burenganzira bw’abagore ndetse basaba abahohotewe mu gihe cya Jenoside kuvuga ubuhamya bw’ibyababayeho ntibabiceceke mu rwego rwo kubafasha gukira ibikomere”.

Godeliève Mukasarasi
Godeliève Mukasarasi

Ubwo SEVOTA yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 muri 2020 Mukasarasi yavuze ko haje itsinda riturutse muri iyi kaminuza kwifatanya na bo muri ibyo birori, babona bimwe mu bikorwa bakora by’isanamitima, ndetse n’uburyo bakoramo isanamitima bifashishije indirimbo nyarwanda banyuzamo ubutumwa bwubaka imitima.

Mukasarasi abaye umunyafurika wa mbere ushimiwe n’iyi Kaminuza ya Gikirisitu yo muri Texas (Texas Christian University - TCU).

Godeliève Mukasarasi wahawe ‘Doctorat’ y’icyubahiro muri Amerika, yavutse mu 1959. Ni Umunyarwandakazi uharanira imibereho myiza n’iterambere ry’icyaro.

Yashinze umuryango SEVOTA kugira ngo abapfakazi abahuze n’abana babo nyuma ya jenoside. Muri 2018 yahawe igihembo mpuzamahanga cy’abagore bakoze ibikorwa by’ubutwari. Ibyo bihembo byatanzwe na John Sullivan, wayoboraga Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga by’agateganyo mu 2018.

Mukasarasi yavukiye i Gitarama mu Karere ka Muhanga, ari na ho yagiye gukora nk’umukozi ushinzwe imibereho myiza. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yashinze itsinda ryitwa SEVOTA, rifasha abapfakazi n’imfubyi kugira ngo bateze imbere uburenganzira bwabo mu mibereho n’ubukungu.

Mu 1996, umugabo we, Emmanuel Rudasingwa n’umukobwa we bishwe n’abantu bitwaje intwaro. Mu buhamya yatanze ku bashinzwe iperereza ku burenganzira bwa muntu, Mukasarasi yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’abari barahunze igihugu, mu rwego rwo kwihorera ku biganiro umugabo we yagiranye n’abahagarariye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu Rwanda. Yahawe igihembo mpuzamahanga cy’abagore bakoze ibikorwa by’ubutwari.

Ibikorwa bya Mukasarasi byatsindiye ibindi bihembo mu gihugu ndetse no mu mahanga. Mu Kwakira 1996, yahawe igihembo cyo guhanga ihuriro ry’abagore mu buzima bwo mu cyaro na Fondation y’abagore ku isi, kandi yahawe igihembo cya Nzambazamariya Vénéranda, igihembo cyo mu Rwanda ku muntu ku giti cye uteza imbere isura nziza ku bagore. Mu 2004, yahawe igihembo cy’ubwisanzure cya John Humphrey cy’ikigo mpuzamahanga gishinzwe uburenganzira bwa muntu n’iterambere rya demokarasi, yaje kugihabwa hamwe n’ibihumbi 30 by’Amadolari ya Amerika, kandi yemerera Mukasarasi kujya gutembera mu mijyi yo muri Canada kugira ngo ateze imbere umurimo we.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Centre Kathleen Mahoney, mu itangazo rigenewe abanyamakuru, yavuze ko “kubera ubutwari bwe, ishyaka rye ndetse n’ubwitange bwe butajegajega, Mukasarasi yashoboye kugirirwa icyizere n’abahohotewe ku ngufu, cyane cyane abagore banduye virusi itera SIDA maze abafasha byinshi harimo no gufasha abo bagore kubona ubutabera."

Odina Desrochers yashimye Mukasarasi mu Nteko ishinga Amategeko ya Canada mu izina rya Bloc Québécois kubera uruhare yagize mu gucecekesha no kwandika ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akabishyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyriweho u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka