GMO na Care International basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo (GMO) hamwe n’umuryango Care International, kuwa gatatu tariki 28/5/2014 basinyanye amasezerano y’ubufatanye.
Ubu bufatanye bujyanye n’uko umuryango Care International uzakomeza ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abagenerwabikorwa ubayobora mu buryo bwo kwikorera kugira ngo biteze imbere, ndetse n’ihererekanya ry’amakuru hagati y’inzego zombi hagamijwe guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Aya masezerano bayakoreye mu karere ka Huye, nka hamwe mu ho uyu muryango ufite ibikorwa bifatika.
Jeannette Nduwamariya, umukozi wa Care international ufite mu nshingano ze guhanahana amakuru, ati “Care irakorana na GMO kugira ngo GMO igire amakuru, ariko na Care ya makuru yayo ye kuba ayo kugumisha mu giturage, ahubwo afashe mu mpinduka ku rwego rw’igihugu.”
Rose Rwabuhihi, umuyobozi wa GMO, abwira umuyobozi wa Care international yagize ati “Impamvu yo gusinyana aya masezerano y’ubufatanye namwe ni ukubera ko twasanze mu byo mukora umugore n’umugabo bahabwa amahirwe angana.”

Appolo Gabazira, umuyobozi wa Care International mu Rwanda na we ati “Twasanze tutakemura ibibazo by’ubukene twenyine, ni uko twiyemeza gukorana n’inzego z’ubuyobozi. Impamvu y’aya masezerano kandi, ni no kugira ngo twunganire GMO mu guharanira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuznye rigerwaho.”
Ibikorwa bya Care International i Huye
Mu bikorwa Care international ikorera mu Karere ka Huye, harimo kurwanya ihohoterwa rikorerwa cyane cyane abagore. Iki gikorwa bakigezeho babashishikariza kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya azwi muri aka karere ku izina ry’intambwe.
Aya matsinda, ariko ntahuza abagore gusa, kuko n’abagabo bamaze kubona ko afite akamaro barayitabira. Ibi ngo byatumye batera intambwe mu iterambere.
Ibi ni na byo Eugène Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yishimira agira ati “nta muntu n’umwe uri mu matsinda y’intambwe wabona arwaje bwaki ... adafite mituweri ... afite ikibazo cyo kujyana umwana ku ishuri cyangwa agifite intonganya mu rugo, kuko ibibazo by’ihohoterwa barabisezereye cyane ko akenshi biba bishingiye ku bukene.”
Hasina, umugore wo mu Murenge wa Mukura wahoze ahohoterwa ariko ubu bikaba byarabaye amateka ku bw’ubufasha bwa Care International, na we ati “rwose abantu bazanye ibyo gushyira hamwe abantu, Imana izabahembe.”
Ubutumwa bwa Oda Gasinzigwa,Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, muri iki gikorwa, ni ukuvuga oya ku ihohoterwa. Yagize ati “abagabo n’abagore dufatanyije, birashoboka kuvuga ngo ihohoterwa ntabwo rikwiriye, oya...oya.”

Yunzemo ati “Nituvuga oya mu miryango yacu, tukamagana umugore wahohotera umugabo, tukamagana umugabo wahohotera umugore, tukamagana ikibi icyo ari cyo cyose mu miryango yacu, birashoboka ko twaca ihohoterwa.”
Mu Karere ka Huye, ubu habarirwa amatsinda y’intambwe agera kuri 722, kandi buri ryose riba rifite abanyamuryango bari hagati ya 30 na 50. Bose hamwe ubu bafite amafaranga agera kuri miriyoni 722. Abari muri aya matsinda kandi bakorana n’ibigo by’imari ku buryo ubu ngo batse inguzanyo zigera kuri miriyoni 75, kandi bose ngo bishyura neza.
Ahereye kuri ibi, Minisitiri Oda Gasinzigwa ati “niba uyu munsi amatsinda ashobora kwegeranya miriyoni 700, sinzi impamvu twananirwa guca ihohoterwa.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|