Gitifu w’Akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Bihezande Bernard hamwe n’abakozi babiri bakoranaga batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Gitifu n’abo bakozi bari bitabye ubugenzacyaha ku wa gatatu tariki ya 01 Ugushyingo 2017 babazwa ku bijyanye n’ibyo bakurikiranyweho byo kunyereza miliyoni 10RWf. Nyuma y’aho ngo bahise batabwa muri yombi.
Abo bakozi bandi bafunze ni Ntezurundi Jacques,Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri Gicumbi na Mukunzi Focas bakoranaga mu bijyanye n’imiyoborere myiza. Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara, IP Innocent Gasasira avuga ko abo bagabo bakurikiranyweho icyaha cyo gutegura inyandiko mpimbano basabiyeho amafaranga miliyoni 10RWf.
Agira ati "Iyo nyandiko mpimbano nyuma yo kuyikora basaba amafaranga baje kugira amahirwe make maze ifatwa batarayahabwa.Tubakurikiranyeho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano ndetse n’icy’ubwinjiracyaha mu kunyereza umutungo wa Leta."
Akomeza avuga ko bazagezwa imbere y’urukiko vuba kuko iperereza rigikomeje.
Nibaramuka bahamwe n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kunyereza umutungo wa Leta bazahanishwa ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyo ngingo iteganya ko uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu y’agaciro k’ibyanyerejwe cyangwa se ibyononwe.
N’aho ku cyaha cy’inyandiko mpimbano kibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni ebyiri.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bayobozi mutuyoboye munyurwe nimishaharayanyu mureke gushaka gukiravuba. Mwogushaka byinshi ha utagira nakamwe. kwikunda cyane ntamahoro ntamugisha.
nimyanya yabo irigushakishwa ntakindi niryo turufu ryiyi leta