Gitifu n’abo bafatanyije gukorera umumotari urugomo bari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Hakuzimana Valens, n’abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bakubita umumotari wari utwaye imizigo.

Ubushyambirane bwabaye hagati y’uwo mumotari n’abari mu kazi ko kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bwavutse ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Muhondo ashaka kurenga imbibi z’Akarere ka Gakenke agana mu Karere ka Rulindo kandi muri iki gihe bitemewe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.

Mu mashusho yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa mbere, agaragaza uwo mumotari aparitse moto hafi y’ikiraro avugana n’abari bamuhagaritse, nyuma akaza kuyivaho agashyamirana na bo kugeza ubwo bamurushije imbaraga, bakamukubita kugeza ubwo banifashishije umugozi bagerageza kumuniga.

Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, ikoresheje urubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

RIB yaboneyeho kwibutsa ko nta muntu uwo ari we wese, wemerewe gukubita undi n’iyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa, kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

Abafashwe ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Rushashi na Gakenke, mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umumotari ikigaragara cyo yarahohotewe rwose wenda tuvuge ko yarenze kumabwiriza koko ariko ntiyari gukubitwa mwene kariya kageni yagombaga kwigishwa yanangira hahamagarwa inzego zimfit umutekano mu nshingano batarinze kumugira intere

Elias yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ariko umunyamakuru Ibyo akomeje kwandika n’ukuri? Ngo basomyi namwe mukurikire iyo vidéo naho umunyamakuru n’aba police bihutiye gufunga uwarenganyijwe n’uburyo bwo gusibaganya Amakuru, ese iyo uriya mugiraneza adafata ariya mashushyo? Uriya Muturage ntiyari kubeshyerwa agakatirwa Burundu ngo yarwanyije abategetsi,

mamy yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ariko iyi nkuru uyikoze ayikoranye ukuri cg ubushishozi? Iriya vidéo ko igaragaza uko yavuye kuri moto batangira kumukubita bamuboha, abandi bamusopa mu mifuka ari nako bamwambura imyenda nka bimwe byo muri 94, none ngo ishyamirana nihe hagaragara abarwanya? Ahubwo Leta nishireho Abaturage bajye bishirir’aho Abayobozi b’ibanze batora uwo babona muzima kuko aba bantu n’uburyo bashyirwaho bitey’ikibazo.

mamy yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ariko iyi nkuru uyikoze ayikoranye ukuri cg ubushishozi? Iriya vidéo ko igaragaza uko yavuye kuri moto batangira kumukubita bamuboha, abandi bamusopa mu mifuka ari nako bamwambura imyenda nka bimwe byo muri 94, none ngo ishyamirana nihe hagaragara abarwanya? Ahubwo Leta nishireho Abaturage bajye bishirir’aho Abayobozi b’ibanze batora uwo babona muzima kuko aba bantu n’uburyo bashyirwaho bitey’ikibazo.

mamy yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

ARIKO RERO UMUMOTARI YARAHOHOTEWE KBSA

KELY yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka