Gitifu n’Abagoronome batatu bafunzwe bakekwaho kunyereza imbuto n’ifumbire

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020, rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Eugène Kanyarwanda, hamwe n’ abagoronome b’imirenge ya Kivu, Nyabimata na Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bose bakekwaho kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda byari bigenewe abahinzi.

Kanyarwanda Eugène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivu
Kanyarwanda Eugène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu

Binyuze kuri Twitter, RIB yavuze ko aba bayobozi bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, na we abinyujije kuri twitter, yavuze ko aka Karere kashyikirije RIB Gitifu w’Umurenge wa Kivu, ukekwaho kunyereza ibyagenewe abaturage.

Yagize ati “Ntituzihanganira uwo ari we wese unyereza iby’abaturage. Umuyobozi mwiza ni ukemura ibibazo by’abo ayobora, si urya ibyabo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka