Gisozi: Umugabo ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 14 yatawe muri yombi

Polisi yo ku Gisozi yataye muri yombi umugabo ukekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14.

Nk’uko tubikesha iyi polisi, mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu uyu mukobwa ubwo yahuraga na Bahizi w’imyaka 29, ngo yarimo ashakisha musaza we mu kabari ko muri aka gace kazwi ku izina rya Vision, gaherereye mu kagali ka Kagugu, segiteri ya Kinyinya. Bahizi yamubwiye ko azi aho aherereye anamwemerera kuhamujyana.

Bageze mu nzira hafi y’igihuru, Bahizi ahita amusunikiramo, amufata ku ngufu kuko nta muntu washoboraga kumutabara n’ubwo yavuzaga induru. Abanyerondo nibo baje kumutabara.

Bahizi we ahakana ibyaha aregwa, avuga ko uwo mukobwa atari amuzi ariko ntibyabujije abanyerondo guhita bamugeza kuri station ya polisi n’umukobwa yihutirishwa kugezwa aho avurizwa.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt Theos Badege, yavuze ko bibabaje kuba iki gikorwa cyakozwe nyuma y’iminsi micye icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihugu kirangiye.

Muri icyo cyumweru, Abanyarwanda bashishikarijwe guhuza ingufu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Supt. Badege ati: “Twizera ko dufite ubufatanye bwose buturutse ku baturage mu kurwanya ihohoterwa, kuko ari inshingano ya buri wese kumenya niba yararangiye burundu.”

Supt. Badege yakomeje akangurira Abanyarwanda gukorana n’inzego z’umutekano mu gutanga amakuru y’ahagaragaye ihohoterwa nk’iryo, yongeraho ko byafasha mu kurirandura.

Uyu musore aramutse ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu, yakatirwa igihano cy’igifungo gishobora kugera ku myaka 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka