Gisozi: Batinze kuzuza umubare bituma amatora atangira atinze
Abaturage bo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo batinze gutangira amatora kuko umubare wagenwe ngo atangire wari utaruzura.
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Gashyantare byari biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya za mugitondo mu gihugu hose haba amatora ya komite nyobozi y’umudugudu igizwe n’abantu batanu n’umujyanama umwe uzaba ahagarariye umudugudu ku rwego rw’akagari.

Amatora yose arakorwa ari uko kimwe cya kabiri cy’abaturage bagomba gutora bahageze. Ariko muri uyu murenge abaturage batinze kugera ku bito by’itora nk’uko byari biteganyijwe bituma sa mbili zigera amatora ataratangira.
Mu bukangurambaga bwakozwe mbere, abahagarariye amatora bamenyeshaga abaturage ko isaa moya za mu gitondo bagomba kuba bahageze bagatangira gutora kugira ngo bakomeze imirimo.
Ferdinand Ukwishaka, umukorerabushake wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu kagari ka Musezero, ari naho hari ibiro by’itora, yavuze ko babimenyesheje abaturage kare ko amatora agomba kuba kare kugira ngo bakomeze imirimo.

Yagize ati “Ubukangurambaga bwahamagarariraga abaturage kuba bahageze bose saa moya, ariko umubare wa ngombwa ntabwo uruzura.”
Hari abanyeshuri kandi bazindukiye ku mashuri bakagarukira mu nzira bitewe n’uko hari abatamenyeshejwe ko batiga, kuko atari umunsi w’ikiruhuko rusange mu gihugu.
Kuwa kabiri tariki 9 Gashyantare 2016, nabwo abaturage bazatora abahagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, nabwo nta makarita y’itora bazakoresha.

Nta makarita y’itora abaturage bari busabwe uyu munsi, ahubwo baramamaza hanyuma bajye inyuma y’umukandida bihitiyemo.
Ku itariki 22 Gashyantare 2016, ubwo bazaba batora abayobozi b’uturere nibwo bazasabwa amakarita y’itora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|