Gisenyi: Imiryango 244 imaze guhabwa inkunga y’ibiribwa

Imiryango 244 yo mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu imaze gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa haba itangwa na Leta n’iy’abantu ku giti cyabo.

Ku wa 31 Werurwe 2020, abanyamuryango ba koperative y’abatwara imodoka nini z’amakamyo mu Karere ka Rubavu (COOTRAMARU) bashyikirije ibiribwa birimo, umuceri, ifu y’ibigori izwi nka kawunga, ibishyingo n’amasabune imiryango 30 ituye mu mujyi wa Gisenyi.

Ni igikorwa abagize iyi Koperative bakoze bashingiye ku kuba abantu benshi mu mujyi wa Gisenyi bari batunzwe no kujya gukorera mu mujyi wa Goma ubu badasohoka ngo bajye ku mirimo nk’ibisanzwe ahubwo basabwa kuguma mu nzu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Muvunyi Gilbert uyobora Koperative COOTRAMARU avuga ko igikorwa bagitekerejeho mu rwego rwo kunganirana muri ibi bihe abaturage benshi babagaho ari uko bambutse umupaka none bikaba bidashoboka.

Ati “Turabizi ko hari abaturage baryaga ari uko bavuye mu mujyi wa Goma gushaka imibereho ariko ubu ntibishoboka, ni yo mpamvu twabatekerejeho ngo tugire icyo tubafasha.”

Akomeza avuga ko babikoze nk’abafite umutima bazirikana uko abo batagize icyo bafite babayeho.

Ati “Nk’abafite umutimanama unafasha twararebye dusanga abantu babayeho nabi muri ibi bihe cyane kubera ibintu byose byahagaze, uyu munsi dufashije abaturage batuye mu kagari dukoreramo kandi turateganya ko ibikorwa bikomeza kuko hari n’abashoferi bacu bagizweho ingaruka n’ibi bihe duteganya kugoboka.”

Uwamahoro Grace usanzwe akora akazi ko kwambutsa ibicuruzwa abivana muri Goma abyinjiza mu Rwanda avuga ko bari bamaze igihe batabona ibyo kurya ariko bumvise umuyobozi w’umudugudu ababwira ko hari ibyo kurya byabonetse barishima, baza kubifata.

Ati “Byari bigoye kubaho kuko uretse gutakambira abaturanyi bakagufasha, byakuyobera ukareba umuyobozi wawe, ari na ho yahereye atubwira ko hari inkunga yabonetse, turishimye kandi ibi biratuma twirinda icyorezo cya Coronavirus neza.”

Uwitwa Ndimukaga Claudian avuga ko yishimiye kubona ibigiye kumutunga kuko ntacyo yari afite mu nzu.

Mugenzi wabo witwa Uwineza Jacqueline yagize ati “Umuyobozi w’Umudugudu yaje kutubwira kuko yari azi ko dukennye, kuva umupaka wafungwa ntitwongeye gusohoka, kandi ni ho twakuraga imibereho. Aba bantu barakoze n’abandi bafite umutima w’urukundo babarebereho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, avuga ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye babagenera ibyo kurya bikomeje kandi ko bamaze gufasha imiryango 244 yahawe ibiryo byatanzwe na Leta, itorero rya Nazareti n’aba batwara imodoka nini.

Uwimana avuga ko bakomeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu gufasha imiryango itishoboye kuko bagenda bareba ababaye bakabagezaho ibiribwa, agasaba n’abandi gukorana na bo.

Umujyi wa Gisenyi usanzwe ufite abaturage benshi bakorera ku mupaka n’umujyi wa Goma. Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hafashwe ingamba zo kucyirinda no kuguma mu nzu bituma imiryango yari isanzwe itunzwe no guca inshuro itongera kubona ibiyitunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka