Gisagara: Yishyuje imitungo ye bimuviramo kurogwa

Kankindi Béatrice utuye mu kagari ka Nyakibungo, umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara arwaye indwara yo gukebwa umubiri wose akavirirana amaraso kandi nta kintu kigaraga cyamukebye.

Iyo ndwara Kankindi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, arwaye yayitewe n’ibirozi yohererezwa n’umugabo witwa Nzabamwita Alex yishyuje imitungo yatwaye mu muryango we muri Jenoside kandi nawe arabyiyemerera.

Kankindi Béatrice urwariye ku kigo Nderabuzima cya Gishubi aratangaza ko amaze umwaka wose arwaye amagini yohererezwa na Nzabamwita Alex utuye mu murenge wa Gishubi, mu Kagari ka Nyakibungo.

Byatangiye ubwo Kankindi yishyuzaga Nzabamwita inka enye yari yasigiwe na musaza we muri Jenoside kuko bari incuti magara. Nzabamwita yemeye kuzishyura ariko amubwira amukanga ko nta faranga na rimwe azarya mu yo azishyura.

Kankindi yagize ngo ibyo Nzabamwita amubwiye ni ukumukanga ariko ibyo yamubwiye byabaye impamo ubwo uyu mugore yameraga nk’ufite ubumuga bwo mu mutwe agatwika amafaranga ibihumbi 250 yari yamwishyuye muri Nyakanga umwaka wa 2011. Kuva ubwo iyo bigeze mu ijoro arasohoka akarara ku gasozi mu gitondo akisanga asharambuye umubiri wose aho aba yambaye hose.

Uko ibirozi byasharambuye Kankindi mu mugongo
Uko ibirozi byasharambuye Kankindi mu mugongo

Nzabamwita Alex yemeza ko ibyo bavuga ko ariwe ubimuterereza ari ukuri. Avuga ko musaza wa Kankindi yamusigiye inka muri Jenoside bigeza ubwo yazihunganye i Burundi arazihungukana ziza gutwarwa n’umugabo wacitse ku icumu witwa Habyarimana Célestin aherekejwe n’abasirikare ku ngufu ariko bamusigira inyandiko y’uko bazitwaye.

Ubwo Kankindi yahungukaga akamwaka inka za musaza we, Nzabamwita yareze Habyarimana kuko ariwe wari warazitwaye ariko bageze mu rukiko Nzabamwita aratsindwa bituma mu gihe cy’inkiko Gacaca ategekwa kuzishyura amafaranga ibihumbi 400.

Ibyo ngo nibyo byamuteye umujinya n’umutima w’ubugome, maze abifashijwemo na Bikindi Eliazar utuye i Sasa muri komini Bugabira mu Burundi ajya gucisha ibirozi ku witwa Karenzo nawe wo muri iyo komini.

Abaforomokazi bagiye bakurikirana Kankindi uko yagiye agezwa kwa mugaga batangaza ko ibiba kuri Kankindi bidasanzwe.

Umuforomo kazi witwa Giramata Florence agira ati “Ibiba kuri Kankindi ni indengakamere, umuntu ntiyabyiyumvisa kereka ubyiboneye kandi natwe ababibonye biraturenga”.

Iyo Kankindi afashwe ata ubwenge kandi aba atongana n’umuntu mu by’ukuri uba udahari. Iyo bimufashe bimwaka amafaranga ndese bikamusaba no kuyimana nawe yagira icyo ahakana bikamukubita kugeza yemeye; nk’uko uwo muforomokazi abitangaza.

Nzabamwita Alex afungiye ku biro bya polisi mu murenge wa Gishubi
Nzabamwita Alex afungiye ku biro bya polisi mu murenge wa Gishubi

Igitangaje ni uko ngo byamwatse amafaranga yari afite mu mufuka n’ayo yari yasize mu rugo yose akabura kandi nta muntu wayatwaye. Iyo ibyo birozi birimo kumukubita buri wese umwegereye arabyumva, ariko ntihagaragare umukubita.
Icyo kwa muganga bamufasha ni ukugerageza kuvura ibikomere bye gusa kuko kugeza ubu nta muti w’uburozi bagira.

Abaturanyi ba Nzabamwita warogesheje Kankindi bemeza ko uyu mugabo aroga kuko n’ubusanzwe adasabana n’abandi ntanasangire nabo. Bavuga kandi ko uyu mugabo kuva kera azwiho ubugome no kuroga. Nzabamwita Alex ubu afungiye ku biro bya polisi mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 6 )

uwo musaza agomba guhanwa byi ntanga rugero nao urwaye bamugane kubavuzi bagakondo bamurwanho

teta yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

biriya ni agahoma munwa

teta yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Ibi babyita uruziga ruhererekanya inabi. Uyu musaza ni intwari kuba yarabashije kujyana inka mu buhungiro akazigarukana. Ipfundo ry’ikibazo ndarisangana Habyarimana watwaye izo nka. Nk’umuntu wabonye uburyo nyuma ya genocide abasirikare batwaraga ibintu , jye nsanga uriya musaza ibyo avuga bishoboka. Nareba na Habyarimana uriya ngasanga kwirengera kuriha inka zatwawe n’abasirikare bigoye. Ibyo bagahitamo kubyegeka kuri Nzabamwita bikamutwara amajoro menshi yo gutekereza no gushaka umutungo wo gushora mu bugome bungana kuriya. Iyo hadakemuwe ibibazo bitera amagi azabyara ibindi bikomeye nk’ibi. Kandi uyu musaza we biragaragara ko icyo yashakaga yakigezeho kugeza ubwo yiyemerera ko ari we nkomoko y’amarozi. Ikibazo si uko byaba byarabaye kuri Kankindi w’umukikacumu, ikibazo ni iyo nabi iri muri abo banyarwanda.

ndumiwe yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

gewe ndumva uriya musaza bamufungu maze agakiza uriya mukecuru kuko amuziza ubusa

teta yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Itegeko rikarishye rihana abarozi rirakenewe kuko iyo bikanze ko bagera kuri polici bagahita bataha ngo ntategeko rihari ribahana barushaho gukoribibi.

Akumiro yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Arikose koko abadepite birirwa bicaye , barya amafaranga, nikuki badashaka itegeko rihana abarozi? Bazabigize nkomuri Kenya abarozi bose bakajya bakanirwa urubakwiye? Urwaye niyihangane, barebe uko bamwohereza mubavuzi ba gihanga naho mubitaro ntacyo bamumarira, uwamuroze we rwose imbere y’Imana isumba byose yarakwiriye kuzabibazwa.

Jacques yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka