Gisagara: Uruganda GABI rwishyuye abavugaga ko rwabambuye

Nyuma y’uko hari abahuguwe n’uruganda GABI rutunganya inzoga mu bitoki mu Karere ka Gisagara bari bavuze ko batishimiye kuba batarishyurwa amafaranga bagenewe yo kwifashisha mu gihe cy’amasomo, tariki 14 Werurwe 2023 aba mbere barayafashe.

Uruganda GABI rwatanze impamyabushobozi n'amafaranga rwarimo abo rwahuguye guhera muri Kanama 2021 kugera muri Werurwe 2022
Uruganda GABI rwatanze impamyabushobozi n’amafaranga rwarimo abo rwahuguye guhera muri Kanama 2021 kugera muri Werurwe 2022

Ni amafaranga bari baragenewe n’umushinga nterankunga, ari we SDF (Skills Development Fund), ari na wo watanze inkunga yo kugira ngo babashe guhugurirwa mu ruganda n’ubundi bakoreragamo, bakaba baratangiye amasomo mu kwezi kwa Kanama 2021 bakayasoza mu kwa Werurwe 2022.

Buri wese mu bahuguwe yagiye yakira impamybushobozi ye, akanasinyira kandi akakira amafaranga ibihumbi 30. Icyakora, mu bayakiriye biganjemo abatagikora muri ruriya ruganda harimo abavuga ko bahawe amafaranga makeya ukurikije ayo bari bumvikanyeho.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Ubundi tariki 8 Werurwe bari baduhamagaye, tugirana ibiganiro, dutandukana twumvikanye ko bazaduha byibura ibihumbi 50, yemwe tunitoramo abazaduhagararira bakanozanya iby’ayo mafaranga n’uruganda, ariko twatunguwe no kumva ko batanze ibihumbi 30 ku muntu.”

Undi na we ati “Ubwo na yo abonetse turapfa kuyemera, ariko ntabwo ari yo bari badusezeranyije. Nta wakomeza gutera amahane kuko hari igihe n’ubundi umuntu yabakeneraho akazi, cyane ko bari kwagura ibikorwa!”

Jean Bernard Munyangazo, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa GABI, yabashyikirije impamyabushobozi zabo
Jean Bernard Munyangazo, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa GABI, yabashyikirije impamyabushobozi zabo

Jean Bernard Munyangazo, umuyobozi Nshingwabikorwa w’uruganda GABI, we avuga ko ariya mafaranga ibihumbi 30 ari yo bari babasigayemo kuko andi bagiye bayabishyura buri kwezi.

Yungamo ati “Ibihumbi 50 bifuzaga babifatiye ku mafaranga yahawe babiri mu bari bababanjirije bari bongereweho agahimbazamusyi k’ibihumbi 20 buri wese, kubera ko bari babaye abanyeshuri b’indashyikirwa.”

Ubundi abahuguwe n’uruganda GABI bigishijwe uko bita ku bitoki kuva byeze kugeza bivuyemo umutobe ndetse n’inzoga.

Ku bufatanye na SDF bamaze guhugura abagera kuri 90, mu byiciro bitatu. Abishyuwe nyuma y’umwaka barangije guhugurwa bari ab’icyiciro cya kabiri.

Inkuru bijyanye:

Gisagara: Abahuguwe n’uruganda GABI barasaba kwishyurwa amafaranga bagenewe na SDF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka