Gisagara: Abahuguwe n’uruganda GABI barasaba kwishyurwa amafaranga bagenewe na SDF

Hari abahuguwe n’uruganda GABI rwo mu Karere ka Gisagara rukora urwagwa rupfundikiye binubira kuba rutarabishyuye amafaranga bari bagenewe n’umuterankunga w’amahugurwa bahawe, ari we SDF (Skills Development Fund).

Uruganda GABI rwenga ibitoki (Ifoto yo mu bubiko)
Uruganda GABI rwenga ibitoki (Ifoto yo mu bubiko)

Nk’uko abinubira kutishyurwa babivuga, ngo bahawe amahugurwa kuva mu kwezi kwa Kanama 2021 kugera mu kwa Werurwe 2022.

Basoza amasomo ngo basezeranyijwe kuzishyurwa amafaranga bari bagenewe y’urugendo mu gihe cy’amahugurwa bahawe impamyabushobozi zabo, ariko kugeza na n’ubu bategereje ibirori barabibura, n’amafaranga ntibarayahabwa, mu gihe abahuguwe nyuma yabo na bo bashoje amasomo.

Umwe muri bo agira ati “Ejo bundi babonye icyiciro cya gatatu kigiye gufata impamyabushobozi twebwe tutarazifata, bahamagara abakiri mu kazi ngo baze bazifate. Babiri bamaze gusinya bibwira ko bagiye kubahereza n’amabahasha arimo amafaranga, barababwira ngo ntayo.”

Yungamo ati “Abandi barabajije ngo kuki abatubanjirije babonye amabahasha twe tukaba ntayo duhawe? Barababwira ngo mwebwe nimusinye, amabahasha muzayahabwa ku Cyumweru bagenzi banyu bahawe impamyabushobozi; na bo baravuga bati reka ku Cyumweru abe ari ho muzaziduhereza.”

Abahuguwe n’uruganda GABI batishyuwe amafaranga bagenewe y’urugendo ni 30. Ni abakozi b’uru ruganda SDF yabafashije kongerera ubumenyi.

Bo bavuga ko SDF yari yabageneye amafaranga ibihumbi bibiri y’itike n’andi yo kurya ku ruhande, mu gihe cy’amezi atandatu, ariko ngo uruganda rukaba rwari rwababwiye ko buri wese azishyurwa ibihumbi 180, kuko ayandi ngo yari yaguzwe ibikoresho bifashisha, urugero nk’imyenda y’akazi.

Icyakora, Jean Bernard Munyanganzo, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa GABI kuri ubu, we avuga ko amafaranga bariya bakozi bari bagenewe na SDF ari ibihumbi bibiri, harimo igihumbi cyo kurya, n’igihumbi cy’itike, kandi ngo ayo kurya bayifashishije babagaburira, n’ay’itike bagenda bayabishyura ku kwezi.

Ati “Ayo mafaranga twagiye tuyabagenera duhereye ku kuba baje. Utarasibye na rimwe yagiye ahabwa ibihumbi 25, kandi twateganyaga ko asigaye ibihumbi 30 tuzayabahana n’impamyabushobozi.”

Icyakora bariya bakozi bo bavuga ko nta faranga na rimwe bahawe dore ko ngo nta n’icyahindutse ku mishahara bari basanganywe.

Uwitwa Marie Kayitesi utakihakora ati “Nkanjye nahemberwaga muri banki. Bazareke njye kuzana historique, hanyuma abantu bazarebe niba hari icyigeze kiyongera ku mafaranga twari twaravuganye. Nta n’ayo bigeze baduha mu ntoki.”

Kandi ngo n’igihumbi bagombaga kurya ntibemera ko bakiriye, kuko na mbere hose uruganda rwabagaburiraga (abakozi bose baragaburirwa), hakaba nta n’icyiyongereye ku mafunguro bari basanzwe bafata.

Kigali Today yashatse kumenya ibikubiye mu masezerano SDF yagiranye na GABI ku bijyanye n’amafaranga agenerwa abakozi, Paul Umukunzi uyobora Ikigo gishinzwe guteza imbere tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB), ari na cyo kigo SDF ibarizwamo, asobanura ko buri wese yagiye agenerwa ibihumbi bibiri, harimo igihumbi cyo kurya n’igihumbi cy’itike.

Abakozi ubwabo bo n’ubwo hari impapuro zibahesha ariya mafaranga bagenewe na SDF, ari na zo uruganda GABI rwifashishije rujya kubishyuriza muri SDF, urebye ngo ntibasomye neza ibyari byanditsemo. Ibi kandi ngo bituruka ku kuba barazisinye ari nyinshi ku munsi wa mbere ku buryo batabashije gusoma neza.

Kayitesi ati “Ndibuka ko nasinye nkaruha. Nasinye nk’impapuro zigera kuri 60!”

Ku bijyanye n’imikirize y’iki kibazo, Paul Umukunzi yavuze ko amafaranga bagombaga kwishyura GABI kuri bariya banyeshuri bayatanze yose, kandi ko bumvikanye n’uruganda ko bizagera ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 bamaze kuyishyura abo bayagomba.

Inkuru bijyanye:

Gisagara: Uruganda GABI rwishyuye abavugaga ko rwabambuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka