Gisagara: Umuryango BENIMPUHWE ntiwabateje imbere gusa, wabafashije no kubana neza
Abagenerwabikorwa b’ubumuryango BENIMPUHWE bo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara baratangaza ko nyuma y’imyaka itatu bakorana n’uyu muryango wabafashije muri byinshi birimo no kuboroza inka, bateye imbere kandi bakungua n’imibanire myiza hagati yabo bivuye ku korozanya.
Kuri uyu wa kane tariki 09/05/2013, ubwo uyu muryango BENIMPUHWE wagabiraga inka esheshatu amakoperetive atatu mu yo ufasha mu murenge wa Kansi, habanje igikorwa cyo gusura andi makoperative yaterwe inkunga n’uwo muryango mu myaka ishize.
Amakopertive yorojwe inka ahanini agizwe n’abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hamwe n’abandi batishoboye. Mu myaka itatu umuryango BENIMPUHWE umaze ukorera mu murenge wa Kansi, umaze gutanga inka 36 ndetse n’ihene.

Abafashwa n’uyu muryango bavuga ko inka bahawe zabagiriye akamaro, aho basigaye baronka amata kandi zikanororoka bakunguka izindi ndetse nabo bakuyemo undi musaruro ukomeye aho babashije kwibonera ingufu za Biogaz babikesha ubwo bworozi.
Si ibyo kandi gusa kuko ngo n’imibanire muri aba baturage yarushijeho kuba myiza bivuye ku korozanya kuko ngo ntawakorozanya n’undi ngo barenge babane nabi; nk’uko Maria Agnes Mukayirera, umwe mu bahawe inka abitangaza.
Twagirimukiza Augustin, uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Gisagara, yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gutera ikirenge mu cy’umuryango BENIMPUHWE begereza ibikorwa byabo abatuye akarere ka Gisagara.
Ati “Turashima cyane uyu muryango uburyo ufasha abaturage b’aka karere kandi ibikorwa byawo birigaragaza aho abaturage nabo ubwabo batanga ubuhamya bw’intera nziza bagezeho ariwo babikesha, icyo twifuza ni uko n’indi miryango yarushaho kwegera abaturage ikabagezaho ibikorwa byayo tugakomeza kuzamurana”.

Umuryango BENIMPUHWE urasaba abahawe inka kimwe n’abazihawe mbere ko bakora batikoresheje bakorora izo nka kandi bazoroza abandi.
Umuyobozi w’umuryango BENIMPUHWE ku rwego rw’igihugu, Jeanne D’arc Baranyizigiye, yagize ati “Abagenerwabikorwa bacu twabashimye cyane kuko ntibabaye ibigwari inka borojwe bazifashe neza zinabyara izindi, icyo tubasaba ni ugukomereza aho kandi bakajya boroza n’abandi kugirango iterambere rigere kuri bose”.
Umuryango nyarwanda BENIMPUHWE washinzwe mu 1988 ugamije gufasha imiryango itishoboye hirya no hino mu gihugu.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|