Gisagara: Umudugudu bubakiwe ngo watumye Viziyo 2020 ihinduka 2018

Abazatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha ho mu Murenge wa Mamba, bavuga ko viziyo 2020 bagiye kuyigeramo muri 2018, kubera ubwiza butatse uwo mudugudu bazaturamo.

Umudugudu wa Ruhuha uzaturamo imiryango 120
Umudugudu wa Ruhuha uzaturamo imiryango 120

Aya mazu ngo ni meza cyane, ku buryo mu buzima bwabo batari barigeze banarota kuzatura ahantu nk’aha.

Ni amazu 30, yubatse ku buryo ane ane afatanye (four in one). Uyarebera kure ubona abereye ijisho. Yubakishije amatafari ahiye, arimo n’ibirahure n’amadirishya kandi ubu ari gushyirwamo ibikoresho by’ibanze byo mu nzu, intebe, ibitanda n’imifariso.

Yitegereza inzu azaturamo, Vianney Nzagahimana yagize ati “Ibi bintu ni byiza cyane, biragaragaza ko ya viziyo 2020 bavuze tuzahagera igihe kitaragera.”

Virginie Mukeshimana wari utuye ku butaka bwubatsweho uyu mudugudu, ubu akaba na we yarahahawe inzu, avuga ko yari atuye mu kazu katari keza, none ngo ntiyiyumvisha ukuntu azatura mu nzu nziza nk’iyo yeretswe.

N’ibitwenge agira ati “N’ubu ntarayitaha mbona wagira ngo sinjye uzayijyamo. Rwose muri Ruhuha twabaho twabonye iterambere!”

Umusaza Innocent Mpitiye w’imyaka 66, na we yahawe inzu. Ibyishimo afite ngo ntibigira ingano, kuko byakumvwa n’uwabasha kureba mu mutima.

Impamvu ni uko amaze gukurwa muri nyakatsi yabaye mu icumbi, bukeye bimuyoboye yiyemeza kujya i Nyamata aho yabonye akazi ko kuragira inka. Umugore yashatse nyuma yo gupfakara we yatashye iwabo.

Aho amenyeye ko na we azahabwa inzu yaragarutse, asubirana n’umugore we, none ategereje igihe ibyishimo bye bizuzurira, yongeye kuba mu nzu itari icumbi.

Aya mazu n'amara gushyirwamo ibisabwa byose azahita atahwa na ba nyirayo
Aya mazu n’amara gushyirwamo ibisabwa byose azahita atahwa na ba nyirayo

Aya mazu azatuzwamo imiryango 120, igizwe n’abantu 544. Ni abatishoboye biganjemo abakuwe muri nyakatsi bakananirwa kongera kwiyubakira, n’abakene bari batuye ahantu habi.

Hari n’abari batuye aho uyu mudugudu wubatswe, na bo ariko babaga mu mazu bivugira ko ntaho yari ataniye na nyakatsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko nibamara kuyataha bazaherekezwa kugira ngo bikure mu bukene bakomeze no kuyabamo asa neza. Gusa ngo bakwiye kumenya ko Leta itabakorera byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka