Gisagara: Ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa buracyakenewe

Abatuye umurenge wa Kibirizi akagari ka Muyira ho mu karere ka Gisagara bongeye gushishikarizwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, nyuma y’aho bigaragariye ko ari inzitizi ku bikorwa byinshi mu buzima bw’umuryango ndetse n’iterambere muri rusange.

Ubu bukangurambaga bugenda bukorwa mu duce twose tw’aka karere, bugamije gufasha kurandura burundu ihohoterwa muri aka karere, nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere Françoise Nyirarukundo.

Afatanyije na Pasiteri Silas Ndagijimana wo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bashishikarije abaturage kubana neza mu ngo birinda ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo banasaba abaturage kutihererana amakuru y’aho baba barizi.

Abaturage b’uyu murenge nabo bavuga ko rigihari kandi ko ritagikorerwa abagore gusa n’abagabo ubu bahohoterwa n’abagore babo bitwaje uburinganire batanasobanukiwe neza. Bagasaba ko abagore bakwiye kongera gusobanurirwa, nk’uko byemewe na Filipo Kubwimana, utuye muri uyu murenge.

Ati: “Ihohoterwa rirahari uretse ko atari nka mbere ubu ryaragabanutse, ariko nanone ubu abagore nibo basigaye bahohotera abagabo cyane, bakeneye rwose kongera bagasobanurirwa iby’uburinganire kuko barabyitwaza bakigira akaraha kajyahe”.

Abaturage bavuga ko ikindi cyaba gitera ihohotera ni uko bamwe mu bagabo batagira icyo bakora, kuko babyuka bajya mu mujyi wa Huye bavuga ko bagiye ku kazi ariko ukwezi kwashira ntibagire icyo bacyura.

Bikagaragaza ko baba bigiriye kuzenguruka umujyi nta kazi bahafite, rimwe na rimwe bikanaba gutinya kujya mu murima ngo bahinge, nk’uko byemezwa na bamwe mu bagore baho.

Mu biganiro byatanzwe, abaturage basabwe kandi kuboneza urubyaro kuko ari kimwe mu bitera amakimbirane. Ibyo bikaba intandaro y’uko umugore uhora abyara atabona umwanya uhagije wo kwiyitaho bigatuma agira umwanda, ntiyite ku mugabo, ntakorere urugo rwe ukobikwiye bigatuma mu rugo hahora ubukene aribyo bitera umwiryane mu muryango.

Abashinzwe gukora ubu bukangurambaga bavuga ko bugikenewe kuko hakiri urugendo mu guhindura imyumvire y’abantu, bakaba bzabukomeza kandi bakabwongeramo imbaraga kugirango buvemo umusaruro wifuzwa.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka