Gisagara: Ngo ntawe ukwiye kubaho mu bujiji kwiga ari ubuntu

Bamwe mu biga gusoma no nkwandika bakuze, mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta muntu ukwiye kubaho mu bujiji kandi barabonye uburyo bworoshye bwo kwiga.

Benshi mu biga gusoma, kwandika no kubara ari bakuru mu Karere ka Gisagara bavuga ko bagiye bavutswa aya mahirwe n’ababyeyi babo batumvaga akamaro ko kwiga, none uyu munsi bakaba babonye aya mahirwe bakumva batayitesha.

Nubwo ari bakuru bavuga ko kumenya gusoma no kwandi ari ingenzi bityo ngo bakaba bagomba kwiga kugeza babimenye.
Nubwo ari bakuru bavuga ko kumenya gusoma no kwandi ari ingenzi bityo ngo bakaba bagomba kwiga kugeza babimenye.

Hategekima Jean Paul wo mu Murenge wa Musha avuga ko nyuma yo kubonako igihe tugezemo bidakwiye kuba waba utazi gusoma, no kwandika, yahisemi kujya kwiga atitaye ku bamucaga intege bamubwira ko atabishobora kuko ari mukuru.

Kimwe na Hategekimana Nyirabahutu w’imyaka 52 bavuga ko kimwe mu byababujije kwiga bakiri bato ari uko ababyeyi babo batabahaye aya mahirwe aho kubohereza kwiga bakabashora mu mirimo yo mu rugo gusa nko kuragira amatungo n’ibindi.

Nyirabahutu ati “Disi se ubu umuntu abonye uburyo none abwiteshe! Uzi kubaho utazi no kwisomera na Bibiliya wa! Rwose jye nagannye isomero mbyifuza.»

Akomeza avuga ko ’ubwo imyaka ye itamwemerera gufata ibyo yize vuba, afite icyizere ko gahoro gahoro na we azamenya gusoma no kwandika nk’abandi.

Aganira na Kigalitoday, agerageza gusoma mu ikayi ibyo yiga ati “Iyi niba ari I niba ari U, sindabifata neza, biragoye kwiga ufite imyaka nk’iyacu ariko bizaza mfite ubushake.»

Kwiga gusoma no kwandika ku bantu bakuze ni kimwe mu byo Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage.

Kugeza ubu, ku isi muri rusange umuntu umwe muri barindwi ntabwo aba azi gusoma, naho isi yose ikaba ifite abantu batize bagera kuri milliyoni 860. Muri bo, milliyoni 500 akaba ari abagore nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco UNESCO.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka