Gisagara: Mu kwezi kw’imiyoborere myiza biyemeje kuzafasha abirukanwe muri Tanzaniya

Hatangizwa icyumweru cy’imiyoborere myiza mu Karere ka Gisagara, ubuyobozi bwiyemeje gukomeza gukemura ibibazo by’abaturage hanafashwa Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, abataramenya aho bakomoka basezeranywa ko bazakomeza kubashakishiriza.

Ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Gisagara kwatangirijwe mu murenge wa Mamba tariki 20/01/2014. Abaturage b’uyu murenge bitabiriye iki gikorwa, ariko ahanini hibandwa ku mpunzi z’abanyarwanda zaturutse mu gihugu cya Tanzaniya, harebwa ibibazo zifite maze zinahabwa ubwisungane mu kwivuza.

Hesron Hategekimana, umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imari n’iterambere, yongeye kwibutsa aba baturage birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya ko akarere katazabatererana kuko ari abaturage bako kandi bakaba Abanyarwanda batashye iwabo.

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imari n'iterambere yijeje abirukanwe muri Tanzaniya gukomeza kubafasha mu bibazo bafite.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imari n’iterambere yijeje abirukanwe muri Tanzaniya gukomeza kubafasha mu bibazo bafite.

Ati “Ibibazo mufite bizagenda bikemuka, muri mu gihugu cyanyu kandi akarere kanyu kazakomeza kubaba hafi uko bishoboka kose”.

Aba baturage mu bibazo bagaragaza harimo ubukene kuko bose bavuga ko basize imitungo yabo muri Tanzaniya ubwo birukanwaga, bakifuza ko bafashwa kongera kubona amasambu bagahinga cyangwa indi mirimo yatuma babasha gukora bakivana mu bukene. Ikindi bavuga ni uko kugera ubu hari abataramenya imirenge bakomokagamo bakaba basaba ko ubuyobozi bwakomeza kubafasha gushakisha.

Mukamana Valeriya umwe muri aba baturage avuga ko nta kintu na kimwe yatahukanye mu byo yari afite akabona bitoroshye kugirango umuntu atangirire hasi yongere azamuke yubake ubuzima bwe, agasaba ko ubuyobozi nk’uko butahwemye kubafasha bwakomeza ariko bukibanda kukubashakira umurimo watuma badahora bategereje gufashwa.

Ati “Ubukene bwo ni ngombwa kuko twaje amara masa ntacyo tuzanye mu byo twari dufite, jye rero numva ubuyobozi nk’uko butadutereranye noneho bwanatekereza ku kintu twakora gihoraho cyajya kidufasha nko kuba twabona ubutaka tugahinga”.

Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bose bakomoka mu karere ka Gisagara bashyikirijwe ubwisungane mu kwivuza.
Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bose bakomoka mu karere ka Gisagara bashyikirijwe ubwisungane mu kwivuza.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko bugikomeje gushakisha aho aba bantu bakomoka, ndetse ko muri bo imiryango isaga 10 yamaze kubonerwa aho ikomoka, abasigaye nabo bakazashakishirizwa, abatabonerwa inkomoko bakaba aribo bashakirwa aho bubakirwa.

Si aba gusa uku kwezi kw’imiyoborere myiza kuzibandaho gusa mu karere ka Gisagara kuko biteganyijwe ko hazanakomeza gukemurwa n’ibindi bibazo by’abaturage ahanini bishingiye ku masambu kuko aribyo bikunze kuhagaragara, kuzasura ibikorwa by’intore ziri kurugerero, kugenzura itangwa rya serivisi mu nzego zose n’ibindi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mukomeze mubafashe nibyo bakeneye kwinfira muri societe neza nabo bakagera ku ntambwe bamaze gutera ikindi gifashanya ni umuco wa kinyarwanda ndetse biri no mundangagaciro zacu!

David yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

umuco wo gufashanya aho turi hose utarange , tuwugire uwacu, dusenyere umugozi umwe, dufite abayobozi beza badushakira ikiza buri munsi nti tubi[pfushe ubusa , iki nuko aba bavandimwe bari gutaha mubereke ko u rwanda ari amahoro masa , ntakibazo hari bantu bafite umuti mawa kimuntu wo kbakira bakabafasha nabo gutera imbere

mariko yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka