Gisagara: Madame Jeannette Kagame arasaba abagore kuba umusemburo w’iterambere
Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame arasaba abagore kuba umusemburo w’iterambere, bakorera hamwe, barushaho gukora imishinga minini, bagamije kwihangira imirimo no gutanga akazi ku bandi.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe umugore n’umukobwa, umuhango wabereye ku kigo cy’amashuri kitiriwe mutagatifu Kizito, mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 01/3/2014.
Ati “Dukomeze guha agaciro imigani yacu igira iti : ukurusha umugore aba akurusha urugo cyangwa se ukurusha urugo aba akurusha umugore. Ndetse twanavuga ko Ukurusha umugore akurusha Igihugu.”

Muri uyu muhango hanakozwe igikorwa cyo gukomeza guteza imbere uburezi ku mwana w’umukobwa hahembwa abana b’abakobwa bahize abandi mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa 2013 aribo bitwa Inkubito z’icyeza.
Uyu muhango ukorwa buri mwaka n’umushinga Imbuto Foundation uyoborwa na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame.
Madame Jeannette Kagame yongeye gusaba abana b’abakobwa gushishikarira kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro, kugera n’ubu akigaragaramo umubare w’abana b’abakobwa ukiri hasi.
Ibi kandi abasaba ko byanajyana no kureka kurangara, bakiyubaha kandi bagashishikarira kumenya.

Ati ”Bana b’abakobwa, twongeye kubibutsa kutemera kurangazwa n’utuntu duto, nko gukabya kwiyitaho, kugira irari, n’ibindi. Nimwubahe umubiri wanyu, muwuhe agaciro, muwufate neza kandi muwuzuze ubwenge maze muzasarure imbuto nziza kandi zereye igihe.”
Abana b’abakobwa bagera ku 124 barimo 114 barangije amashuri abanza, batanu barangije icyiciro rusange na batanu barangije amashuri yisumbuye bahawe ibihembo n’Imbuto Foundation, biyemeje ko batazasubira inyuma ko ahubwo bazaharanira kujya imbere.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha umugore kugira ubushobozi no kwiteza imbere, amatsinda y’abagore 10 yo muri aka karere ka Gisagara yahawe inka 30 na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame.
Ukwezi kwahariwe umugore n’umukobwa kwatangijwe uyu munsi, kuzasozwa tariki ya 29/3/2014 kukaba guteganyijwemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’umuryango ariko kandi binagendanye no kwizihiza umunsi wahariwe umugore wizihizwa tariki ya 08/03 buri mwaka.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nshimishwa no kubona ukuntu Jeannette Kagame ahora akora uko ashoboye ngo ateze imbere abari n’abategarugori ni ukuri ni byiza cyane abana bu Rwanda ubu basigaye bigabashyizeho umwete ngo azabahembe kandi amaze kubagarurira ikizere.
mama rwanda , gushyigikira umwana w’umunyarwanda yabigiz inshingano ze, menya abitekerezaho mugitondo saa sita na nimugorba, kuko ikigaragara nuko atakwicara ngo atuze abona umwana babaye , mama ibi turabigushimira twimazeyo.
ibi bikorwa bitera ishema kandi bigatuma abana bakorana umwete, uyu mubyeyi yakoze kwerekana ko ari first lady koko