Gisagara: Kwegerezwa itangazamakuru byabakemuriye ibibazo bitandukanye
Muri iki gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 19 rumaze rwibohoye, abaturage b’akarere ka Gisagara barishimira uburyo itangazamakuru ryabegerejwe, aho kubegereza amaradiyo radio hafi yabo byakemuye ibibazo byinshi kandi n’imyumvire igahinduka.
Abakunze gukora ubushakashatsi ku mikorere y’ibitangazamakuru, bahamya ko radiyo ari umuyoboro wizewe ucishwamo gahunda zitandukanye zikagera kuri benshi kandi mu gihe gito.
Muri iki gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, uburyo iki gitangazamakuru gikoramo nabwo bugenda bworoha. Ni muri urwo rwego, by’umwihariko mu duce dutandukanye two mu Rwanda, ubu hagaragara amaradiyo yaba ayigenga ndetse n’ay’abaturage.
By’umwihariko kubayaturiye, bemeza ko hari impinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi, mu bijyanye no gutinyuka itangazamakuru.
Kamanzi utuye mu karere ka Gisagara ati “Mbere se ko no kubona umunyamakuru byari ibintu bikomeye kuko bagendaga bakiherera iyo za Kigali tubatumenye, ariko ubu musigaye muza tukaganira tukanabatinyuka tukababaza ibyo tutazi”.
Si ugutinyuka itangazamakuru gusa ariko kuko ngo uku kwegerezwa radiyo byanatumye ibibazo bimwe na bimwe by’abaturage bikemurwa kuko ngo hari abatarabonaga aho banengera ibibakorerwa bitagenda neza ariko ubu babona aho batangira ibitekerezo maze ibitameze neza bigakosorwa.
Mariya Uwantege utuye mu murenge wa Kibirizi muri aka karere ka Gisagara we ngo abona iyi gahunda ya radiyo z’abaturage zagiye zibegerezwa ari igikorwa cyo kwishikira cyane nyuma y’iyi myaka 19, ndetse akanavuga ko bimuha icyizere ko n’ibindi byose batarageraho bizakemuka.
Ati « Erega n’ubundi ntakizananirana, nonese ubu igihe twari tubayeho twumva ngo habaho radiyo imwe rukumbi ariyo radiyo Rwanda si kinini ? Harakabaho uwashyizeho iyi gahunda, dore ntitukinicwa n’irungu».
Kuva mu 2003, ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (Orinfor), cyatangije amaradiyo y’abaturage hirya no hino mu gihugu. Kuva icyo gihe, izindi zigenga zikanibanda kuri gahunda zihariye zirebana n’ubuzima bw’abaturage zagiye zishingwa mu turere dutandukanye mu gihugu.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|