Gisagara: Kugana amasomero bakuze byabavanye mu bujiji

Bamwe mu batuye Kigembe muri Gisagara bize gusoma no kwandika bakuze bavuga ko byabafashije kuzuza neza nshingano zinyuranye bagira.

N’ubwo aba baturage bo mu kagari ka Rusagara,umurenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara bize gusoma no kwandika bemeza ko babishoboye kandi bikabagirira akamaro.

Ubwo twabasangaga mu ngo zabo, bashatse kutwereka ko ibyo bavuga ko bazi, bifite ishingiro maze bafata ibitabo n’amakayi bigiyemo,basoma zimwe mu nteruro ziri mo.

Uwitwa Nyiraminani w’imyaka 53 arasoma n’ijwi rirandaga interuro igira iti “Umurage ni umutungo umuntu atanga akiriho ariko uwawuhawe akawegukana ari uko uwawumuhaye apfuye”

Abize gusoma no kwandika ari bakuru muri Gisagara bavuga ko byabafashije muri byinshi
Abize gusoma no kwandika ari bakuru muri Gisagara bavuga ko byabafashije muri byinshi

Aba baturage bavuga ko mbere bataragana amasomero batari bazi gusoma no kwandika,ariko ubu ngo babasha kuba basoma inyandiko yose yanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda kimwe no kwandika ururimi rw’ikinyarwanda.

Ubu bumenyi kandi bavuga ko bwatumye bamwe muri bo bahabwa inshingano zinyuranye nko kuyobora amakoperative, abandi bituma babasha kwikoreshereza telefoni za bo batarinze kubwira abandi ngo babasomere.

Kuba baramenye gusoma no kwandika bakuze, na bo ngo bazakomeza gushishikariza abandi kugana amasomero, gutoza ababakomokaho kumenya gusoma no kwandika.

Ikindi kandi ngo bazabyaza izi nyigisho akamaro biteze imbere binyuze mu bikorwa bisaba gusoma no kwandika nko gukorana n’amabanki, gucuruza n’ibindi bigamije iterambere.

Macumi Athanase w’imyaka 60 ati “Kwiga gusoma no kwandika ntako bisa, ubu inshingano yanjye ni ukubitoza abakiri bato n’ababyeyi batarumva akamaro ko gushyira abana mu ishuri nkabagira inama”

Abaturage bagiye bagira amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika ari bakuru mu karere ka Gisagara, bavuga ko harimo inyungu koko kubaho mu bujiji akenshi hari amahirwe menshi bikubuza nyamara waba uzi gusoma no kwandika ukagira ibyo uhindura.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyiza kugira abantuba basobanutse tubarinyuma

gentille yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Nibyiza ko abanyarwanda hafi ya bose nibura bazi gusoma no kwandika, hehe nubujiji.

fifi yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

igihugu gifite abaturage bajijutse bigifasha kwikura mu bukene kihuta mu iterambere kuko baba basobanukiwe buri kimwe

Ngarambe yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka