Gisagara: Kubyarira mu rugo byabujije abana babo gukingirwa

Hari ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara bababajwe no kuba barabyariye mu rugo, abana babo bakimwa uburenganzira bwo gukingirwa.

Umubyeyi umwe utuye mu Murenge wa Gishubi, akaba afite umwana ugiye kuzuza amezi atatu, avuga ko yipimishirije ku kigo nderabuzima cya Gisagara (mu Murenge wa Ndora) ari ho atuye, aza kwimukira muri Gishubi, ariko ngo yageze ku bigo nderabuzima bitatu yangirwa gukingiza, none ubu yararekeye.

Agira ati "Nagiye gukingiriza i Kirarambogo muri Muganza, bantuma urupapuro nahawe no kwa muganga umwana avuka ndarubura kuko nabyariye mu rugo. I Gishubi, ari na wo Murenge ntuyemo, bo bambwiye kujya gukingiriza aho nipimishirije, i Gisagara na ho ngo ninjye mu Murenge nabyariyemo."

Uyu mubyeyi kandi ngo anahangayikishijwe no kuba umwana we atanditse mu irangamimerere, kuko yabyirutseho yagera aho akananirwa.

Ati "Njyewe nararekeye, umwana abayeho nk’imburagihugu. Ntakingiye, ntiyanditse. Ubu naracecetse."

Ibyo uyu mubyeyi avuga bishimangirwa n’undi na we utarashatse ko amazina ye atangazwa twise Nyirahabimana, akaba atuye mu Murenge wa Ndora. Yivugira ko yabyariye mu rugo bitewe no kutamenya igihe azabyarira, kuko umwana yavutse habura ukwezi kurenga ku gihe kwa muganga bari bamuhaye.

Umwana we yabashije gukingirwa nyuma y’amezi abiri avutse, na bwo abanje gusiragira, ku buryo yemerewe ari uko avugiwe n’umukozi wo ku Karere. Kwandikisha umwana byo na n’ubu byaramugoye kuko ku mezi atatu afite na we atarandikwa.

Agira ati "Hari uwo nabwiye nti nawe ubwawe uri umubyeyi. Hari inda igufata ntumare n’iminota 30, igahita ivuka. None uwo mwana ageze hasi wakongera ukamumira kugira ngo ajye kuvukira kwa muganga?"

Ibi bibazo kandi ngo ntibifitwe n’umubyeyi umwe cyangwa babiri, ahubwo ni benshi muri Gisagara.

Nyirahabimana ati "Si ikibazo mfite njyenyine, kuko hari n’abandi bagifite bicecekeye. Turi benshi. Hari n’umugore w’i Musange twahuriye ku Gisagara, ambwira ko umwana we banze kumukingira kuko atanditse. Iby’inkingo yarabyihoreye."

Ubundi ababyeyi bashishikarizwa kubyarira kwa muganga kugira ngo bitabweho bikwiye hamwe n’abana babo, kandi kwa muganga ni na ho basigaye bandikirwa.

Abavukiye mu rugo na bo, amabwiriza ahari ni ukwandikwa bitarenze iminsi 30. Kugeza ubu ariko ngo nta mabwiriza arashyirwaho ku mande bacibwa igihe iriya minsi irenze, n’ubwo hari aho inama njyanama ziyateganya.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge umwe wo mu Karere ka Huye yagize ati "Itegeko rigenga umuryango n’abantu ryavuze ko hazajyaho iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze, rigena amande acibwa umubyeyi watinze kwandikisha umwana, ariko ntabwo rirajyaho."

Abarengeje iriya minsi ni bo basiragizwa, ku buryo usanga bifuza ko byibura bacibwa amande ariko abana bamaze kuvuka bagahabwa uburenganzira bwo gukingirwa no kwandikwa mu irangamimerere, kuko utanditse atanabasha kuvurizwa kuri mituweri.

Nyirahabimana ati "Nihajya haza ukwezi kw’impuhwe, tuzajya tugenda batwandikire. None uwo ku Karere ko namweretse ibipande akambwira ngo taha tuzabasanga mu midugudu tukaba twarategereje tugaheba!?"

Akomeza agira ati "Gitifu w’Akagari yarambwiye ngo umwana urengeje ukwezi yandikwa no ku Murenge, ngiye ku Murenge na ho barambwira ngo ninsubire mu Kagari. Kandi umwana utagaragara mu irangamimerere ntiyanavurizwa kuri mituweri. Ni ukubavuza ibyatsi, malaria yaza bagapfa, tugahamba."

Twashakishije ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kuri telefone kugira ngo twumve niba hari ingamba bafatira ibi bibazo byombi, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Denise Dusabe, avuga ko bitashoboka ko habaho bene ibyo bibazo.

Yasabye kumenya ababigaragaje kugira ngo bamenye aho bahera babikurikirana, ariko ntibyashobotse kubera ko bifuje ko amazina yabo atatangazwa. Uretse ko no kubamenya bitananirana baramutse bifashishije abajyanama b’ubuzima.

Yagize ati "Ntabwo njyewe numva icyo nagusubiza pe."

Umwana wujuje amezi atatu atarakingirwa aba ahombye iki?

Ku bijyanye n’icyo bariya bana b’amezi atatu bamaze guhomba mu bijyanye no kurindwa indwara, umukozi ushinzwe gukingira mu kigo nderabuzima cya Rango mu Karere ka Huye yavuze ko igihe cyose umwana atararenza imyaka itanu ashobora gukingirwa inkingo zose zihabwa abana, akazihabwa ku ntera yateganyijwe.

Icyakora na none, ngo urw’igitonyanga rw’imbasa ruhabwa abana bakivuka mu gihe kitarenze iminsi 14 rwo ntibarufata. Bakingirwa imbasa mu bindi byiciro.

Urukingo rw’impiswi na rwo, iyo umwana agize ibyumweru 15 atararufata ngo biba birangiye kuko n’izikurikiraho atazifata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bana barenganurwe bakingirwe Kandi bobone uburenganzira bw’umwenegihugu bandikwe mu irangamimerere.Ababyeyi niba barakoze amakosa abana ntibabirenganiramo.Murakoze

Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka