Gisagara: Kuba mu matsinda y’ubumwe n’iterambere bihindura imyumvire yabo

Urubyiruko rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara ruvuga ko kwibumbira mu matsinda yitwa ay’ubwiyunge n’iterambere biri mu bibafasha kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda zititeguwe ku bakobwa batarashaka no kurwanya amakimbirane ashingiye ku moko.

Bamwe mu rubyiruko bagize amatsinda y’ubumwe n’iterambere aterwa inkunga n’umushinga International Alert mu murenge wa Muganza bamaze kugera ku bikorwa binyuranye birimo kwigurira amatungo magufi ndetse bakonorozanya hagati yabo.

Mu byo bigira muri aya matsinda kandi harimo kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitateguwe ndetse no kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Ndagijimana Jean Paul afite imyaka 20 ari mu bakoreshaga ibiyobyabwenge ubu akaba yarabiretse akanakomeza ishuri.

Ati “Hashize umwaka urenga, nanywaga urumogi nkajyana na bagenzi banjye kwiba, mu ishuri byarananiye ariko aho nabirekeye bivuye ku nyigisho naherewe mu matsinda ubu nasubiye kwiga kandi ndatsinda nta kibazo”.

Leandre Karekezi, umuyobozi w'akarere ka Gisagara arasaba urubyiruko kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Leandre Karekezi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara arasaba urubyiruko kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Umwe muri uru rubyiruko witwa Kabera Joseph yahungabanywaga no kubona yigana n’abana b’abamwiciye, aho yaje no kugeraho ata ishuri kuko urwango yari abafitiye ngo rwamubuzaga no kuba hamwe nabo.

Aho yumviye ibiganiro byo mu matsinda y’ubumwe n’iterambere yatangiye kugarura umutima ndetse ubu abanye nabo kandi yakomeje amashuri agamije kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre, arashimira uru rubyiruko ibikorwa rugenda rugeraho ariko kandi akanurasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kuko urugamba rukiriho haba mu bwiyunge no mu biyobyabwenge ari nabyo akenshi biganisha kuri izi nda zitateguwe.

Bugingo Kamana Dieudonne umukozi ushinzwe monitoring na Evaluation mu mushinga International Alert avuga ko akurikije aho baturutse n’aho bageze ubu hari icyizere ko intego bafite haba mu kurwanya ibiyobyabwenge, amakimbirane n’ibindi bibangamira iterambere ry’umuturage zizagerwaho.

Ati “Si ibintu biza ako kanya ariko twizeye umusaruro mwiza kuko abaturage bagenda bumva ingaruka z’amacakubiri, ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi, ikindi kandi kiduha icyizere ni uko tudakora twenyine ahubwo dufatanya n’ubuyobozi”.

Umushinga International Alert, ufite ikicaro mu gihugu cy’Ubwongereza. Mu Rwanda ukorera mu mirenge umunani, harimo ine yo mu karere ka Gisagara. Intego yawo mu matsinda y’abaturage ufasha, ngo ni ukubafasha ukuboneza imyumvire, basesengura ibishobora kubangamira ubwiyunge, n’uburyo bwo kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo ubwabo.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka