Gisagara: Intebe zikorwa mu mpapuro n’ibikarito zifashishwa mu kwita ku bana bafite ubumuga

Ahitwa i Higiro mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, hari urubyiruko rwiyegeranyije rugamije kuzana impinduka aho rutuye, none mu byo rukora harimo n’udutebe dufasha abana bavukanye ubumuga kwicara, guhagarara no kugenda.

Agatebe gafasha umwana guhagarara (iburyo) hamwe n'akihariye (ibumoso)
Agatebe gafasha umwana guhagarara (iburyo) hamwe n’akihariye (ibumoso)

Badukora mu bikarito n’impapuro begeranya bifashishije colle bakora bahereye ku ifu y’ubugari. Ibyo bikarito n’impapuro begeranyije bivamo urubaho rufite umubyimba bifuza bitewe n’icyo bagiye gukora.

Bakora rero agatebe k’inguni (corner sit) kifashishwa ku mwana utozwa kwicara, hakaba agatebe kihariye (special chair) kicazwamo umwana wamaze kubimenya ku buryo umubyeyi ashobora kukamwicazamo akamuha udukinisho cyangwa ibyo kurya ashyira ku kameza kakoranywe n’agatebe, bityo akabasha kwikorera uturimo twe. Hari n’akigisha umwana guhagarara (standing frame).

Jean Dushime, umwe mu bashinze umuryango Friends of Mother land Initiative Ubumuntu (FMI Ubumuntu) ari na wo ukora turiya dutebe, avuga ko biyemeje kudukora bamaze kubona ko hari abana batabasha kujya kwiga, n’ababyeyi ntibabashe kubavuza, dore ko Nyanza iri kure cyane y’umujyi.

Ati “Twarebeye ku bikoresho byo kwa muganga bya kizungu, turaza turabyigana, tuza gutumaho inzobere mu kugorora ingingo babyigiye, baraza basuzuma inyunganirangingo zacu, basanga ziruzuye, nuko dutangira kuziha ababyeyi duturanye. Tuzitanga nk’inkunga, ariko ntabwo tuzigeza kuri benshi kubera ko tudafite ubushobozi buri hejuru.”

Turiya dutebe dukoze ku buryo dufite imyenge umubyeyi acishamo igitambaro ajishisha umwana kugira ngo atagwa, mu gihe ataramenyera, bitewe n’aho ageze afashwa, kandi ababyeyi bigishwa uko twifashishwa, n’igihe umwana akwiye kukamaramo, bitewe n’urwego agezeho.

Kuba dukoze mu mpapuro n’ibikarito bituma tutakomeretsa umwana utarakomera igihe akaguyeho, n’umubyeyi bikamworohera kugatwara wenda amujyanye nko mu itsinda bahurijwemo nk’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga.

Kuri ubu FMI ubumuntu bita ku bana 26, ariko ngo babonye ubushobozi bafasha abarenze. Iyo habonetse nk’umuterankunga wiyemeza gufasha umwana ufite ubumuga, cyangwa na none umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga ufite ubushobozi, agatebe kamwe bakamuhera amafaranga ibihumbi 30.

Aya mafaraga yifashishwa mu gufasha abandi baba batarabasha kugeraho, bakennye.
Kwifashisha ibikarito kandi bituma duhenduka kuko urebye igiciro cy’ibikoresho byakwifashishwa mu guherekeza umwana kuva ataramenya kwicara kugeza abasha kugenda byatwara amafaranga angana n’ayagura agakoresho kamwe ka kizungu.

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bagiye bafashwa na FMI Ubumuntu bavuga ko turiya dutebe dutanga umusaruro, akarusho kakaba ku kuba abana bafashirizwa iwabo batarinze guhora mu bitaro, n’ubwo bijya biba ngombwa ko bajyanwayo, barwaye izindi ndwara cyangwa bagiye kugorozwa.

Naom Nyinawumuntu avuga ko n’ubwo bifata igihe kirekire, turiya dutebe dufasha abana. Urugero atanga ni uwe yatangiye kukicazamo amaze amezi icyenda, atarabasha kwicara, none ubu ku myaka ibiri bikaba bitangiye kuza.

Ati “Aricara mu gatebe nkabona biremeye. Birimo biragenda biza. Turiya dutebe turadufasha cyane. Nk’ubu mbere nta kintu yashoboraga gufata kuko nta ntege yari afite, ariko ubu arafata. Nka telephone arayifata. Yego ku bw’intege nkeya igera aho ikamucika ikagwa, ariko arayifata ukabona ko ayibona.”

Nyiraminani afite umwana wavutse amugaye ukuguru, n’umugongo udakomeye. Yatangiye kwifashisha agatebe k’inguni umwana afite amezi icyenda, ubu arahagarara, yatangiye kujya atera n’intambwe. Ngo azakorerwa agakoresho basunika, bagatera intambwe.

Agira ati “Turabashimira rwose cyane, ririya rubyiruko. Niba abasore nka bariya bareba barumuna babo bakavuga ngo mubazane tubafashe, urumva se atari byiza ? ”

Umuryango FMI ubumuntu washinzwe n’abanyeshuri batandatu bo mu Murenge wa Nyanza bari barangije mu bijyanye na social work, biyemeje kugira umumaro aho bakomoka bahereye ku byo bize.

Batangiye bafasha mu gusubiza abana mu ishuri, bakabashakira ibikoresho by’ishuri, none mu myaka itatu bamaze batangiye bamaze kurisubizamo abagera kuri 72. Banabakurikirana buri munsi kandi bakabazamurira impano ku buryo hari abafite itorero ryo kubyina n’abari mu makipe akina umupira w’amaguru.

Nyuma yaho biyemeje gufasha muri gahunda yo gufasha abakene kubuvamo (graduation) hanyuma bitewe n’uko babonaga hari n’abana bafite ubumuga, biyemeza na bo kubafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Urubyiruko turi ku isonga mugushakira ibisubizo by’ibibazo bibangamiye abaturage

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Dutewe ishema n’uruhare FMI igira mu guteza imbere imibereho byiza y’abaturage kdi itarobanuye. Imana izabashoboze kugera n’ahandi mu gihugu kuko umusanzu wanyu Ni Ntamakemwa.

Innocent yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Iki gikorwa ni cy’ubumuntu rwose. Urubyiruko rwita ku bibazo by’abana bafite ubumuga, ni ikimenyetso cy’ iterambere rirambye ridaheza kuri bose.
FMI UBUMUNTU.Turabasabira mwaguke ibikorwa byanyu Byiza bigere kuri benshi.

Polycarpe yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Courage kuri FMI Ubumuntu

Alexis yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Ni iby’agaciro rwose kuko si hose haboneka ibikorwa by’ubutwari nk’ibi cyane noneho mu rubyiruko. Nukubigiraho tugakomeza kugira igihugu kiza kurudhaho.

Iraduha Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka