Gisagara: Ingabo ziri kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya

Mu cyumweru cyitiriwe ibikorwa by’ingabo (Army Week), mu karere ka Gisagara ingabo zifatanyije n’abaturage ziri kubakira Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bari batarabona amacumbi kugera n’ubu.

Umuyobozi w’ingabo zikorera mu karere ka Gisagara na Huye, Maj David Musirikare, aratangaza ko muri iki cyumweru hateganyijwe ibikorwa byinshi binyuranye bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza no kwiteza imbere. Muri byo harimo kubakira abirukanywe Tanzaniya, kubakira impfubyi no gufasha mu bikorwa byo guhanga imihanda mu midugudu.

Abaturage bari kubakirwa baratangaza ko ari igikorwa cyiza kandi kibagaragariza ko bakunzwe n’igihugu cyabo cyo kibitaho kikanabamenyera ko nta ndaro bafite maze bakubakirwa.

Rugomwa Emmanuel, umwe muri aba bari kubakirwa, avuga ko yirukaywe muri Tanzaniya kandi ariho yavukiye ku buryo atari azi aho ababyeyi be bakomokaga mu Rwanda. Ngo yageze mu gihugu yakirwa neza, ahabwa icumbi n’ibiribwa, akaba gusa yari asigaranye ikibazo cy’inzu yakwitwa iye ku buryo nawe yazashyiramo umuryango we.

Ati “Natahutse ntazi aho njya kuko ntarinzi aho nkomoka ariko twakiriwe neza dufashwa kongera kwiyegeranya tubona n’ibyo kurya, ariko nahoraga nibaza uko nzabigenza ngo mbashe kugira iwanjye bikanyobera none dore ingabo ziratwubakiye. Ndishimye rero kuko iyi Leta ntihwema kudufasha iduha icyizere rwose”.

Ingabo zifatanyije n'abaturage ziri kubaka inzu y'ibyumba 8 izahabwa imiryango ibiri y'Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Ingabo zifatanyije n’abaturage ziri kubaka inzu y’ibyumba 8 izahabwa imiryango ibiri y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Inzu iri kubakwa iherereye mu murenge wa Kibirizi akagari ka Muyira mu mudugudu wa Zihare, ikaba izaba ifite ibyumba 8 ikazaturwamo n’imiryango 2, buri muryango uzaturamo ukazahabwa ibyumba 4.

Izi ngabo zivuga ko ibikorwa nk’ibi zibigiramo uruhare kuko ari inshingano zifite kimwe n’umunyarwanda uwo ari we wese kuko kwiyubakira igihugu ari ibya buri muturage. Ingabo zinaboneraho gushishikariza buri munyarwanda gukunda igihugu cye kandi zigahamagarira abantu bose gukundana no gushyira hamwe bagafatanya kwiyubaka.

Icyumweru cy’ingabo (Army Week) mu karere ka Gisagara cyatangijwe kuri uyu wa mbere taruki ya 09/06/2014, gitangirira mu murenge wa Kibirizi aho cyatangiranye n’ibi bikorwa byo kubakira Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batari bafite aho kuba.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 2 )

ngabo zacu turabakunda akandi mukoereze aho kubaka u rwababyay mu nzego zose

gisa yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

genda RDF uri umubyeyi uturindiye umutekano igihugu kiratunje, udahe aho gutura , ndetse nibyo kurya ntiwatwima igihe twabibuze , ntacyo twakunganya ! RDF hora kwisonga

manzi yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka