Gisagara: Imihindagurikire y’ikirere yakomye mu nkokora uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri

Ubuyobozi bw’uruganda rukora amashanyarazi hifashishijwe nyiramugengeri i Mamba mu Karere ka Gisagara, buvuga ko butarabasha gutanga amashanyarazi bwari bwariyemeje kubera ko bwahuye n’ikibazo butari bwarigeze butekerezaho, cy’imihindagurikire y’ikirere ituma ibishanga byuzuramo amazi.

Uru ruganda ntirurabasha kugera ku ntego
Uru ruganda ntirurabasha kugera ku ntego

Nk’uko bivugwa na Jean-Christophe Besnier, umuyobozi mukuru w’urwo ruganda, kuri ubu ngo hashize imyaka itanu igishanga cy’Akanyaru bakuramo nyiramugengeri yo kwifashisha, cyuzuramo amazi ku buryo kubona nyiramugengeri bibagora.

Agira ati “Kuva mu myaka ine itanu ishize, amazi yo mu gishanga yiyongera bikabije mu gihe cy’imvura, binyuranye n’ibyo twateganyaga dukora uyu mushinga. Ubu amazi hari igihe azamuka akagera muri metero enye na santimetero 20 (4m20), nyamara dukora umushinga ntiyarengaga metero eshatu na santimetero 50 (3m50).”

Akomeza agira ati “Aya mazi rero atuma kubona nyiramugengeri yo kwifashisha bitadushobokera. Urugero nko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu kwa Werurwe 2024 twari twabaye duhagaritse gukora, kuko haguye imvura nyinshi yatumye tutabasha kwegeranya nyiramugengeri yo kwifashisha. N’ubu turimo kohereza muri REG megawati 20 gusa, nyamara ubundi twagombye kuba turimo gutanga 70 nk’uko byari biteganyijwe ku ikubitiro.”

Yungamo ati “Rero kuba tutari gukora neza si ikibazo cy’imyubakire ya santarari, si n’ikibazo cy’imikorere yayo kuko igerageza twakoze mu 2022 ryatugaragarije ko ikora neza.”

Mu miti barimo gushakira icyo kibazo cya nyiramugengeri irengerwa n’amazi, harimo ko bagenda bubaka inkuta mu nkengero z’uruzi rw’Akanyaru (murs de protection), zo kubafasha kurinda ko amazi arengera ubutaka bwo mu gishanga. Ngo bari no gutekereza kuzakora ku buryo barinda n’amazi yinjira mu gishanga aturutse ikuzimu (paillons de protection).

Biyemeje kandi gushyiraho n’andi masitoke abika nyiramugengeri na kure y’aho bakorera, kuko basanze ayo bafite ari makeya, bakazanashyiraho tapi zizana nyiramugengeri yacukuwe kure ya santarari kuko amakamyo yifashishwa kugeza ubu atuma bahendwa.

Ati “Ibi byose nitubasha kubishyira mu bikorwa ingano y’amashanyarazi dukora izagenda izamuka, ku buryo mu mwaka w’ingengo y’imari 2026-2027 tuzagera ku ntego yo gukora megawati 80, hanyuma tugatanga 70 muri REG nk’uko byari biteganyijwe kuva mu ntangiriro.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo tariki 5 Werurwe 2024 yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu gihugu, yavuze ko kugira ngo iyo santarari yo muri Gisagara ibashe gutanga megawati 70, bisaba ko hacukurwa byibura toni 2191 za nyiramugengeri buri munsi, nyamara kuri ubu hacukurwa 600 gusa.

Icyo gihe yanavuze ko muri 2023, iyo santarari yahawe amafaranga arenga Miliyari eshanu yo kugura mazutu kugira ngo ruyifashishe mu gutunganya amashanyarazi mu gihe cy’amezi atanu, kuko Nyiramugengeri yari yarabaye nke cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"kubera ko bwahuye n’ikibazo butari bwarigeze butekerezaho, cy’imihindagurikire y’ikirere ituma ibishanga byuzuramo amazi" ! ubwose ikindi batekerejeho ni ikihe ? niba icyo kitarabanje gutekerezwaho munyigo nyinshi zakozwe mbere yogutangira uriya mushinga umaze gushorwaho akayabo ka za muriyari.

Ngabo yanditse ku itariki ya: 14-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka