Gisagara: Imibanire myiza mu miryango nayo igaragaza imiyoborere myiza
kigaragaza imiyoborere myiza. Ngo bigishijwe akamaro ko kubana abantu bafitanye isezerano maze ababanaga badasezeranye babasha gusezerana none byamaze umwiryane wo mu ngo.
Imwe mu miryango imaze iminsi isezeranye mu murenge wa Mugombwa ivuga ko kuba nta sezerano yabaga ifitanye byabaga intandaro y’urwikekwe hagati yabo, kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo w’umuryango rimwe na rimwe ukanapfushwa ubusa.
Kankindi Verena yari amaze igihe kunini abana n’umugabo we nta sezerano, avuga ko akenshi umugore ariwe ubura amahoro mu rugo kuko aba atekereza ko isaha n’isaha ashobora kuruvamo bityo bikanatuma atita ku rugo neza ngo anaruzigamire kandi ngo ibi iyo bidakozwe n’umugore nta wundi ubikora.
Ati “Iyo umugore adatekanye mu rugo, urwo rugo ntirushobora no kugera ku iterambere cyangwa ngo rukomere. Mbona rero dukwiye gushima imiyoborere myiza y’iyi Leta yatumye tumenya agaciro k’isezerano ndetse tukanarihabwa ubu tukanaba dutekanye mu ngo zacu”.

Minani Petero w’imyaka 67 nawe utuye mu murenge wa Mugombwa avuga ko gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe ari igikorwa cyagabanyije amakimbirane yo mu ngo ku buryo bugaragara, aho buri muntu guhera ku mwana mu muryango yisanzura kuko aba afite amategeko amurengera, akaba abona ari igikorwa koko kigaragaza imiyoborere myiza bagezeho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa, Nyirimanzi Gilbert, avuga ko uku gusezeranya abaturage bigenda bikorwa horoherezwa abaturage babasanga mu tugari twabo bityo ntibakore ingendo basanga ubuyobozi ahubwo bwo bukabasanga.
Ati “iyi ni gahunda yo gushimangira ihame ry’imiyoborere myiza twegereza serivisi abaturage bacu, ni umwanya mwiza kandi wo guhura n’abaturage benshi icyarimwe bityo bikanoroha gutanga ubutumwa bunyuranye bugamije guhindura imyumvire yabo”.
Umurenge wa Mugombwa utangaza ko kugera ubu umubare w’imiryango ibana itarasezeranye ariyo mike, kandi ko hakorwa ibishoboka byose nayo ikazasezeranywa mbere y’uko ukwezi kw’imiyoborere myiza kurangira.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|