Gisagara: Ikoranabuhanga mu buhinzi riratuma barushaho kwiteza imbere
Itsinda rigizwe na bamwe mu bashinzwe ikoranabuhanga mu buhinzi hano mu Rwanda, basuye akarere ka Gisagara banatangaza ko intera igihugu kigezeho haba mu ikoranabuhanga ku buhinzi cyangwa mu iterambere muri rusange ari nziza.
Iri tsinda mu karere ka Gisagara ryasuye ahafatirwa ibipimo by’ikirere, icyumba cyigirwamo ikoranabuhanga n’ibijyanye no kwihangira imirimo (BDC), video conference room n’icyumba mpahabwenge kiri mu murenge wa Gishubi.

Abatuye aka karere nabo bavuga ko ikoranabuhanga mu buhinzi bamaze kumenya kurikoresha kandi ko ribafitiye akamaro kanini mu bikorwa byabo.
Mukamabano Dancille uhinga urutoki avuga ko ubu adashobora guhendwa ku isoko kuko aba yamaze kumenya uko ahandi hose byifashe.
Ati “Ubu nkurikirana amakuru kuri radiyo ndetse nkanareba ibiganiro by’ubuhinzi kuri televiziyo nkamenya indwara zifata ibihingwa, uko zirindwa ndetse nkanamenya uko ku isoko byifashe ku buryo ntashobora guhendwa.”

Ubuyobozi bw’aka karere bwaboneyeho gusaba abaturage kujya bakurikirana cyane ibijyanye n’ubuhinzi kuko ari nawo mwuga ukorwa cyane muri aka karere, kugira ngo bamenye uko bakora ubuhinzi bujyanye n’igihe buzabafasha kuzamuka bagatera imbere.
Hesron Hategekimana umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gisagara avuga ko kwita ku buhinzi bisaba kububamo, nyirabwo akabukora abwitayeho kandi akanakurikirana amakuru ajyanye nabwo bityo ntasigare inyuma mu kazi ke.
Ati “Abahinzi bakwiye kwita ku murimo wabo, bagashyiraho imbaraga kandi bakihatira kumenya neza amakuru yose ajyanye n’ibyo bakora, bivuga ko ikoranabuhanga ari ngombwa muri uyu mwuga kuko bazajyana n’igihe kandi bikabafasha kubona umusaruro mwiza.”

Aka karere ka Gisagara gakomeje gukwirakwizwamo umuriro w’amashanyarazi, uzatuma havuka imirimo myinshi itandukanye idashingiye ku buhinzi nk’uko ubuyobozi bubivuga, ariko umwuga w’ubuhinzi uzakomeza kuba ku isonga ndetse unavugururwe binyuze mu ikoranabuhanga.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iterambere mu gihugu rirakataje!! birashimishije kubona ahantu henshi hari umuriro w’amashanyarazi !! abaturage bacana , bakabasha kwikorera ibikorwa byinshi bisaba umuriro!! ni ibintu by’igiciro cyinshi!! Imana ijye ikomeza irebere abanyarwanda inabakomereze abayobozi bacu badahwema kutuba hafi no kutubera ijosho ryiza!!
Gisagara ikomeje gutera imbere mu buryo bushimishije kandi siho gusa ni mu gihugu hose kuko igihugu kirayobowe kirahagariwe kiratekererezwa n’abagabo b’ubwenge n’ubushishozi!