Gisagara: Ibicumbi by’indangagaciro bibibutsa inshingano zo gukunda igihugu

Abana b’abanyeshuri bo mu karere ka Gisagara bavuga ko ibicumbi by’indangagiciro byanditseho amagambo agaragaza indangaciro na kirazira bibibutsa inshingano zo gukunda igihugu bakiga bafite intego z’icyo bazaba cyo kandi kibafasha kubaka igihugu.

Hirya no hino mu karere ka Gisagara kimwe n’ahandi henshi mu ntara y’amajyepfo hagaragara ibicumbi by’indangagiciro byanditseho amagambo agaragaza indangaciro na kirazira, iyi gahunda yagiye inashyirwa mu bikorwa n’ibigo by’amashuri yaba ari amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Ubutumwa butandukanye bukubiye mu ndangagaciro na kirazira ku bakiri bato, ngo bubafasha ahanini mu myitwarire yabo ndetse no gutegura ahazaza habo heza. Abana b’abanyeshuri bo mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara bavuga ko indangagaciro na kirazira bibafasha kugena uburyo bitwara bakurikije indangagaciro na kirazira batozwa.

Muhire Eric, umwe muri aba banyeshuri ati «Bimfasha kwitwara neza sinishore mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kandi bigatuma niga cyane kugirango nziteze imbere nteze imbere n’igihugu cyacu».

Zimwe mu ndangagaciro zigaragara ku mashuri yo mu karere ka Gisagara.
Zimwe mu ndangagaciro zigaragara ku mashuri yo mu karere ka Gisagara.

Aba banyeshuri ariko nanone bavuga ko mu gihe mu ndagangaciro harimo gukunda igihugu bakora ibishoboka ngo bige babashe kugera ku ntego zabo zo kuba abantu bagirira akamaro igihugu, ngo akaba ari nayo mpamvu batangiye gufata inshingano bakiri mu mashuri kandi bikajyana n’ibiyifuzo bafite.

Rukundo Alexis ati « ku ishuri nshinzwe ikinyabupfura, hari n’abashinzwe isuku n’ibindi, jye rero numva nshaka kuzaba umusirikare ukomeye».

Padiri Kayibanda Dieudonnee, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Philipe Nelly ku Gisagara we avuga ko nk’abarenzi bakora ibishoboka ngo batoze abanyeshuri indangagaciro kandi bakabaha icyizere kuko igihugu cyabahaye amahirwe yo kugera ku ntego bafite, ari yo mpamvu bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite.

Ati « Twe nk’abarezi icyo dukora ni uguha abanyeshuri urugero rwiza kandi tukabashishikariza kuba abagabo no kuzagera kubyo bifuza bakoresheje amahirwe igihugu cyabahaye kuko dufite politike nziza ifasha abana bose kujya mu mashuri».

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gutoza abana b’abanyeshuri indangagaciro na kirazira binyuze muri gahunda y’itorero ry’igihugu mu bigo by’amashuri.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 3 )

buretse nibi dufite byinshi bitwereka indangagaciro zigihugu cyacu kiza , dufite umuyobozi uhor atubwibutsa izi ndagaciro uko afashe ijambo agiye kuvuga aba atubwire kwihesha agaciro gufashanya uwo ntawundi ni Muzehe president wa republika abana rwose mujye mukurikira speeches ze ziba zuzuye amagambo yubwenge gusa aba atwibutsa izi ndangagaciro nuko tugomba gukunda igihugu cyacu

kamali yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

imbanzamihigo ku isonga mu kwimakaza indangagaciro. courage

muzehe yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

dukomeze gutsimbarara ku ndangagaciro za kinyarwanda kuko nizo zibiyse umuco waci kandi iyo aigihugu kitashingiye ku muco kiba kizimye

soda yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka