Gisagara: Gukurwa mu mazu ya "Ntuye nabi" bizakurikirana n’ibindi bikorwa bibafasha

Imiryango 186 yakuwe muri "Ntuye nabi" no muri Nyakatsi , bakubakirwa umudugudu ahitwa Zihari mu kagali ka Muyira, mu murenge wa Kibilizi ho mu Karere ka Gisagara, batangirwa kubakirwa uturima tw’ igikoni n’abafatanyabikorwa b’aka karere mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Aba baturage bishimiye iki gikorwa banatangaza ko ubuzima bwe bugiye kurushaho kuba bwiza kuko azabona indyo yuzuye muri izo mboga, nk’uko biatangazwa n’umwe mu bakecuru batujwe muri uwo mdugudu mushya witwa Veronika Nyiramatama ufite imyaka 62.

Bubakiwe uturima tw'igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Bubakiwe uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Agira ati “Nzajya nsoroma nteke maze nanjye ngire ubuzima bwiza. Nishimye cyane kuko byangoraga kubona imboga kandi nkaba ndi umukene kuzigura bitanyoroheraga.”

Ku ikubitiro uturima tw’ igikoni 15 nitwo twubatswe arikogahunda izakomeza hubakwa utugera ku 100.

Ibikorwa byo gusana amazu yo muri uwo mudugudu, kuhageza amazi meza, hamwe n’ ibindi bikorwa remezo, nibyo bizahurirwaho n’ abafatanyabikorwa b’aka karere ka Gisagara, ariko aba baturage barasabwa kubigira ibyabo.

Jyambere Laurien, uumukozi wa Grobal Comunities, umwe mu bafatanyabikorwa b’ akarere ka Gisagara, avuga ko aba baturage basabwa gushyiraho akabo bita ku bikorwa byabagenewe.

Ati “Ibi bikorwa ni nk’intango y’ibigenewe aba baturage, ahasigaye nabo bagashyiraho akabo, bakabyitaho bakabisigasira kugirango bibagirire akamaro barusheho nabo ubwabo kwiteza imbere.”

Uru ruhare rw’ umuturage mu kumuzamura, ruzashingira kugutanga umusanzu we cyane cyane ibikorwa abigira ibye, uku gutura mu mudugudu bibazanaba umusemburo wo gukorera hamwe, nk’uko Twagirumukiza Augustin ayobora urugaga rw’ abafatanyabikorwa b’ akarere ka Gisagara abitangaza.

Uretse kubaka uturima tw’ igikoni, abafatanyabikorwa 40 bazanagira uruhare mu gusana amazu yatangiye kwangirika, kuhageza amazi, mu magambo y’ abatuye uyu mudugudu, bakaba banifuza ko imihanda n’ amashanyarazi nabyo byabageraho.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wonderful. Thx to Mayor Gisagara. Uri indashyikirwa rwose. Ubwo mwatangiye gukoresha mu buryo bugaragara abafatanyabikorwa, n’abandi babigireho, mu Rwanda hose binozwe.

MAHORO yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

u Rwanda ntirushaka ko abaturage barwo babaho nabi , niyo mpamvu bahagurukiye kwimura no gufasha abaturage babayeho cg se batuye ahabi kandi usanga bishimishije

buhanda yanditse ku itariki ya: 8-02-2014  →  Musubize

ibi bintu ni byiza cyane mba mu mahanaga ariko sindabona ahantu bafata neza abaturage nku Rwanda ni ukuri mufite abayobozi beza bakunda abo bayobora muramenye mujye mubafata nk’amata yabashyitsi nkubu tuba mu mahanga kubera gukurira muri politike mbi.

Hamidu yanditse ku itariki ya: 8-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka