Gisagara: Gukorera ku muhigo bibaha imbaraga zo gukorana umwete

Abayobozi b’imidugudu n’utugari bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko imihigo basinyana n’ubuyobozi bw’imirenge yabo ibaha imbaraga, maze bakabasha kugera kuri byinshi baba biyemeje.

Mu mihigo itandukanye aba bayobozi basinyira harimo iyo kuzageza umubare w’abaturage bitabira ubwisungane mu kwivuza ku 100%, kuzateza imbere ubuhinzi n’ibindi bigamije guteza imbere abaturage.

Manirahari Emmanuel na Ntamwibizi Naasson, bamwe mu bayobozi b’imidugudu, bavuga ko mbere gahunda yo gukorera ku mihigo itaraza wasangaga abantu bamwe bakora nta mbaraga nk’abatazi aho bagana, ariko ubu ngo imihigo yabahaye icyerekezo ku buryo bakorana umwete ngo bazabashe kugera ku byo biyemeje.

Ntamwibizi ati “Imihigo ifasha abantu rwose, n’abaturage ubwabo ubona ko basigaye bafite imbaraga kuko bagira imihigo y’ingo, twe rero nk’abayobozi bituma dushyiraho umwete tugashishikariza n’abaturage gukora cyane kugira ngo tugere ku byo twahize kandi bitanga umusaruro mwiza”.

Abayobozi b'imidugudu yo mu murenge wa Muganza basinyana imihigo n'ubuyobozi bw'umurenge.
Abayobozi b’imidugudu yo mu murenge wa Muganza basinyana imihigo n’ubuyobozi bw’umurenge.

Jean Claude Kabalisa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, avuga ko gusinya imihigo bibanzirizwa no kuyitegura, buri mudugudu ukicara ukareba ibyo ukeneye kuruta ibindi maze bikaba aribyo bishyirwa ku mwanya wa mbere, nyuma hakabaho kwiyemeza kuzabigeraho aribwo habaho gusinya imihigo.

Akomeza avuga ko nk’uko icyo imihigo imaze ari ukwiyemeza maze hakanashyirwa imbaraga mu byiyemejwe kugira ngo bigerweho, aba bayobozi b’imidugudu icyo bitezweho ni ukuzakoresha imbaraga maze bakabasha kugera kubyo bahize, ari nabyo bizaha umuturage kugera kuri rya terambere yifuza.

Ati “Nyuma y’uko abaturage mu midugudu bamaze gutoranya ibyo babona bakeneye habaho noneho kwiyemeza hakabaho gusinya imihigo. Aba bayobozi rero icyo tubakeneyeho ni uko bakorana imbaraga maze ibyo batoranyije bakabigeraho na wa muturage akagera ku iterambere yifuza koko”.

Mu gihe akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa karindwi ku rwego rw’igihugu mu mihigo y’umwaka ushize, gakomeje ibikorwa by’iterambere birimo gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi mu baturage, gukora imihanda no kwegereza abaturage amavuriro kubo ateregera, ibi byose bikaba bikubiye mu mihigo aka karere gafite muri uyu mwaka wa 2014-2015.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 2 )

imihigo ni kimwe mubidugashe kujya imbere mubyo twiyemeje , icyo dusabwa ni ugushyira mubikorwa ibyo twiyemeje

kalisa yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

gukorera ku mihigo bituma uhora ushaka kuyigeraho kandi wanayigeraho ukumva warenzaho dore ko ntacyo binatwara. duhige kenshi mubyo dukora

matata yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka