Gisagara: Guest House yasangiye Noheri n’Ubunani n’abatishoboye
COMFORT INN GUEST HOUSE iherereye mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara yasangiye Noheli n’ubunani n’abatishoboye biganjemo inshike zarotse Jenoside yo muri mata 1994 batuye muri uyu murenge.
Uku gusangira kwabaye tariki 27/12/2014 hagati y’abakozi b’iyi Guest House n’aba batishoboye barimo inshike barokotse Jenoside ndetse n’abageze mu zabukuru kwabaye ibyishimo cyane kuri aba baturage kuko byabahaye kubona ko nabo bagira ababatekerezaho.
Umukecuru Alvera ati “Jye bitewe n’ubushobozi buke iyi minsi mikuru rwose sinatekerezaga kuyizihiza ariko ndishimye cyane kuko mbonye ko ntaba ndi jyenyine kandi ko hari abadutekereza, ndashimira iyi leta rwose ituba hafi”.

Nk’uko bitangazwa n’uhagarariye iyi Guest House Valens Bamporiki ngo iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kuzirikana abatagira uburyo bwo kwishima mu gihe cy’iminsi mikuru kubera impamvu zinyuranye zirimo nk’izatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ubupfubyi no kuba inshike.
Ati “Twatekereje ko kubera ibibazo byinshi bitandukanya birimo n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri mata 1994, hari abantu batabasha kwizihiza iminsi mikuru maze dusanga si byiza ko baba bonyine, dutegura gusangira nabo kandi byabashimishije”.
Aba batishoboye bavuga ko uyu muco ari mwiza cyane banaboneraho gusaba Abanyarwanda kugira umuco wo gusangira haba muri duke cyangwa byinshi umuntu yaba afite.

Mukamana Agnes umwe muri bo ati “Uyu muco ni mwiza kandi wanahozeho, icyo rero nakwisabira Abanyarwanda ni ukujya basangira muri byose, haba muri duke cyangwa muri byinshi abantu bakamenya n’abadafite uko bameze”.
COMFORT INN GUEST HOUSE irateganya gukora n’ibindi bikorwa by’urukundo mu minsi imbere ngo birimo kuremera abatishoboye cyane cyane bagabirwa amatungo mu rwego rwo gukomeza kubongerera icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kuzirikana aba bantu Imana izahe umugisha nyiriyi Hotel, nagiyeyo ni ahantu heza ni Hotel imeze neza iri ahantu hatuje, imeze neza abaturage baho ntahantu hagaragara bagiraga ho kwisanzurira, iyi Hotel yaje ari igisubizo kuribo ndetse nabandi bahagana ntacyo wahaburira. Abatinya kugera za Gisagara bazaze barebe ibyo byiza by’iyi Hotel