Gisagara: Gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ yatumye biyunga kandi banganaga urunuka
Nyuma y’uko yumvise neza gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ umukobwa witwa Nyirabenda Jeanne wo mu karere ka Gisagara yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi mugenzi we BampireJeanne kuko ngo yamwangaga cyane yarananiwe kumwakira abitewe no kuba umubyeyi w’uyu Bampire yarishe abo mu muryango wa Nyabenda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mukobwa Nyirabenda Jeanne avuga ko igihe cyose yahoraga yifuriza ikibi mugenzi we Bampire kuko ngo buri gihe iyo yamubonaga yibukaga uko Ntahobavukiye Matayo se wa Bampire yishe abavandimwe be bose mu gihe cya Jenoside kandi akabica uyu Nyirabenda areba. Avuga ndetse ko hari n’ubwo yigeze kujya yumva yakwihorera.

Nyirabenda ariko yatangarije Kigali Today ko amaze kumva gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yafashe umwanya wo gusubiza amaso inyuma abona ko ibyinshi mu bibi byagwiririye u Rwanda bikanamutwara abe byatewe n’imyumvire mibi kandi asanga akwiye gutanga umusanzu mu kugira ngo icike.
Agira ati “Numvise gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, mba ari jyewe usaba imbabazi kuko nahoraga mwifurizaga ibibi byose kandi atari we wanyiciye, ari umubyeyi we wabikoze. Iyi gahunda yabaye nk’inyibutsa kwisubiramo ndatekereza, nsanga uwo nangaga naramuhoraga ubusa kandi n’abahemutse numva nkwiye kubagaya kandi sinigane urwango rwabarangaga, ahubwo nkarutsindisha kubabarira no gukundana.”
Bampire avuga ko yatunguwe cyane no kubona Nyabenda ariwe umusanga akamusaba imbabazi. Nawe avuga cyakora ko atajyaga acira Nyirabenda n’akari urutega, kandi nyamara ntacyo bapfaga nyacyo hagati yabo buri wese yashinja undi.

Aganira na Kigali Today, Bampire yagize ati “Nanjye simbeshye namwifurizaga ibibi gusa kandi si we wenyine, ahubwo ni umwana wese nabonaga wo mubo bita Abatutsi, gusa jye nabiterwaga n’ipfunwe rituruka ku bikorwa bibi ababyeyi banjye bakoze no kumva ko Abatutsi nabo bandeba nabi kandi ntacyo nakoze ubwanjye.”
Aba bakobwa ariko ubu ngo biyemeje gusiga inyuma yabo ibyo byose, bakarangwa n’urukundi hagati yabo kuko gukomeza urwango byari kuzahembera n’ibindi bibi mu gihe kizaza.
Uru rubyiruko rwiyemeje kuba indorerwamo y’urundi cyane mu karere ka Gisagara aho rwiyemeje kwigisha bagenzi babo ibyiza bya gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ no gukomera ku bumwe bukwiye kuranga Abanyarwanda.
Amakuru Kigali Today yamenye, ni uko ngo aba batakiri bonyine kuko kugera ubu abandi bagera kuri 38 bamaze kwiyemeza gutera ikirenge mu cyabo mu karere ka Gisagara, bagashyigikira ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo umwiryane wasizwe n’amateka yaranze u Rwanda ushire mu Banyarwanda.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi ndi umunyarwanda si ikibazo, ikibazo ni uko itagera aho igomba. ariko ntegereje ko izahindura inyito , tukavuga genocide yakorewe abanyarwanda. sinon ibindi ni ukubeshya.
Imana ibahe umugisha bana b’u Rwanda, nukuri ndanezerewe cyane iyaba twese ariko byagendaga. Abana mukomere Nyagasani muri kumwe iteka kuko Nyagasani akunda umuntu usaba imbabazi n’uzitanga. ndanezerewe kweri
vraiment aba bana bakoze igikorwa cyiza kidafifitse nkoko abadashaka ko u rwanda rutera imbere babivuga.nukuri n’abandi bibabere isomo maaze induru zishire twiyubakire u Rwanda
vraiment aba bana bakoze igikorwa cyiza kidafifitse nkoko abadashaka ko u rwanda rutera imbere babivuga.nukuri n’abandi bibabere isomo maaze induru zishire twiyubakire u Rwanda