Gisagara: CHUB yahaye abaturage inka bishimira ko bagiye kongera kweza

Nyuma y’uko kuva muri 2012 abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), bagiye begeranya amafaranga bakagura inka zo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Huye, batangiye kuzitanga no mu Karere ka Gisagara.

Ibinezaneza ni byinshi kuri Veneranda Ujyakuvuga wahawe inka
Ibinezaneza ni byinshi kuri Veneranda Ujyakuvuga wahawe inka

Ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, batanze inka 10 zagenewe abarokotse Jenoside bo mu Mirenge ya Ndora na Gishubi, abazihawe bakaba batashye bishimye, kuko ngo zigiye kubahindurira ubuzima.

Veneranda Ujyakuvuga w’imyaka 72 w’i Dahwe mu Murenge wa Ndora, ni umwe mu bahawe inka. Yarayishimiye cyane kuko ngo yaherukaga inka mu 1988, ari na bwo aheruka guhinga akeza.

Yagize ati “Nzabanza mbone ifumbire, mfumbire, neze ikigori kigaragara. Nari nsigaye neza twa nyiramajigo! Nahingaga ibishyimbo bikarigita, amasaka yo maze imyaka ntayo neza, n’ejobundi nejeje ibiro bitatu! Igitoki nari nsigaye neza icy’amaseri atanu.”

N’agatwenge yunzemo ati “Ubu ndishimye! Ndaje nanabyibuhe. Nkunda inka Veneranda. Nkunda inka pe!”

CHUB yatanze inka 10 i Ndora n'i Gishubi
CHUB yatanze inka 10 i Ndora n’i Gishubi

Innocent Hakizimana w’imyaka 29 na we yagaragaje ibyishimo byo kuba ahawe inka, agira ati “Ndishimye kuko iyi nka izankura mu cyiciro cy’abakeneye gufashwa, ikangeza mu cy’ababasha kwifasha. Ifumbire izamfasha kujya mpinga nkeza.”

Umuyobozi mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr Christian Ngarambe, avuga ko inka batanze mu Karere ka Huye kuva muri 2012 zimaze kugera kuri 471, babariyemo n’izagiye zizikomokaho, kuko bakomeza gukurikirana abo bazihaye.

Ngo biteguye kugera no mu Mirenge yose y’Akarere ka Gisagara bahatanga inka, hanyuma bakazimukira no mu kandi Karere kuko bateganya gukorana n’uturere twose turimo ibitaro by’uturere bakorana, ni ukuvuga utwo mu Ntara y’Amajyepfo na tumwe na tumwe two mu Burengerazuba.

Agira ati “Dutanze mu Mirenge ibiri ya Gisagara, tuzagerageza kugera mu Mirenge yose, tukazabona kwimukira mu kandi Karere. Ni yo ntego kandi ndizera ko itazigera ihagarara nk’uko kwibuka bitazigera bihagarara, kugira ngo turusheho gutanga icyizere kuri benshi bagikeneye.”

Dr Christian Ngarambe, umuyobozi mukuru w'agateganyo wa CHUB
Dr Christian Ngarambe, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa CHUB

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, ashima abafatanyabikorwa babafasha kugera ku ntego y’inka kuri buri muryango bihaye.

Ati “Mu mwaka wa 2000 ingo zari zoroye muri Gisagara zari 30%, uyu munsi tugeze kuri 62%. Gahunda yo gukura abaturage mu bukene Igihugu cyatangije tuyirimo neza.”

Igikorwa cyo gutanga inka igihe cyose CHUB ikijyaniranya no kuvura abaturage bo mu gace batanzemo inka, bibanda ku gusuzuma indwara zikunze kuboneka zikeneye inzobere, bagafasha n’abaturage kumenya uko bakwiye kwitwara mu kwirinda indwara zitandura, nk’umuvuduko w’amaraso na Diyabete.

I Gisagara basuzumye abagera kuri 405 kandi 148 muri bo basanze bafite uburwayi bukeneye gufashirizwa kuri CHUB, babiherwa ‘transfer’.

Ku Gisagara banasuzumye indwara zikunze gukenera inzobere
Ku Gisagara banasuzumye indwara zikunze gukenera inzobere
Banatanze inama ku kwirinda indwara zitandura
Banatanze inama ku kwirinda indwara zitandura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka