Gisagara: Binyuriye muri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ bazavukamo intwali

Abatuye akarere ka Gisagara bahamya ko bimwe mu byatuma bagera ku butwali harimo kuba umwe mbere na mbere, bagafashanya, bagakundana bakazamurana nta vangura, kandi ibi byose ngo bazabitozwa na gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’.

Ubwo bizihizaga umunsi w’intwali tariki 01/02/2014, abatuye akarere ka Gisagara bahawe ibiganiro bitandukanye, ariko byose bikaba byagarukaga ahanini ku mateka yaranze u Rwanda ndetse no kuri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ ihamagarira buri wese kuba umwe na mugenzi we batagendeye ku moko cyangwa ikindi icyo aricyo cyose cyabatandukanya.

Mu matsinda mato mato yo mu midugudu yizihirijwemo umunsi w’intwali, abaturage bagiye bagaragaza ko gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ ariyo izabafasha kuba intwali, aho bagiye babigarukaho bifashishije ingero z’ifatika nk’urugero rw’abana b’i Nyange banze gutana bakaza no kuzira ko baharaniye kuba umwe.

Kwizihiza umunsi w'intwari byabereye mu midugudu abaturage bahabwa ibiganiro ku gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Kwizihiza umunsi w’intwari byabereye mu midugudu abaturage bahabwa ibiganiro ku gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Semigabo Karangwa Jean Chrisostome umuturage wo mu mudugudu wa Gasambu mu kagari ka Gatoki mu murenge wa Save we ahamya ko iyo hataza kubaho intwali uyu munsi u Rwanda rwari kuba rukiri mu mateka mabi rwahozemo, akanahamya ko iyo hatabaho abaharaniye ko Abanyarwanda baba umwe uyu munsi u Rwanda rwari kuba ntaho ruri.

Ati “Intwali zaharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda iyo zitabaho u Rwanda rwari kuba rukiri mu icuraburindi cyangwa se rutakinariho, ntekereza ko ari nacyo iyi gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ iduhamagarira kuko nituba umwe tuzanabasha ibikorwa by’ubutwali tugirira igihugu cyacu, tugera ikirenge mu cy’izi ntwali twibuka”.

Ruribikiye Jacques uyobora umudugudu wa Gasambu avuga ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye bahawe bibahamagarira kuba intwali ndetse binabasobanurira ubutwali nyabwo ubwo ari bwo, basanze byaba byiza bagiye basubira muri ibi biganiro kenshi kugirango ntibibe iby’umunsi umwe bumva bakabisiga aho ahubwo babashe kubicengera banabone kubishyira mu bikorwa.

Abaturage bo mu mudugudu wa Gasambu mu kagari ka Gatoki mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara bakurikiranye ibiganiro byatanzwe ku munsi w'intwari.
Abaturage bo mu mudugudu wa Gasambu mu kagari ka Gatoki mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara bakurikiranye ibiganiro byatanzwe ku munsi w’intwari.

“Turi gushaka uburyo twashyiraho iminsi twajya duhura tukagaruka kuri ibi biganiro kugirango bidufashe kubicengera by’ukuri ntibizabe ibyo mu magambo gusa. Ikindi twahawe televiziyo zizajya zidufasha kureba amakuru n’ibiganiro mu midugudu ibyo nabyo tukazashaka uburyo tuzajya duhura bikadufasha kwihugura”; Ruribikiye.

Kwizihiza umunsi w’intwali byabereye ku rwego rw’umudugudu abaturage bakaba bavuga ko byatumye batega amatwi batarangaye kuko bari bake ariko nanone abandi bakaba bagiye basiba bitewe no kuba babihaye agaciro gake kuko byabereye ku rwego rwo hasi.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka