Gisagara: Basobanuriwe gahunda ya «Ndi umunyarwanda» ngo nabo bayishyire abandi
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gisagara bagiye gufasha kwigisha gahunda ya «Ndi umunyarwanda» mu bandi baturage.
Mu bihe byashize umuntu ufite ubumuga mu Rwanda yafatwaga nk’udashoboye ariko ubu byarahindutse, abantu bamaze kubona ko nabo bashoboye kandi nabo birushaho kubaha kwigirira icyizere.
Mu rwego rwo gukomeza kubongerera icyizere, abafite ubumuga bo mu Karere ka Gisagara kuwa 6/12/2014 bahuriye muri nteko rusange yabo ya 3 igamije kubaha ubumenyi kugira ngo nabo bazabusangize abandi banyarwanda hagamijwe kubaka amahoro arambye mu banyarwanda.

Abafite ubumuga muri Gisagara bavuga ko Gahunda ya «Ndi umunyarwanda» nabo ubwabo yagize icyo ibahinduramo cyane cyane iyo bari mu ihuriro nk’iri bakumva ko ari abanyarwanda nk’abandi, bityo bikabubakamo ubushobozi bwo gusangiza abandi banyarwanda ibyo bungutse.
Nsabayezu Melanie, umwe muri aba bafite ubumuga, avuga gahunda ya «Ndi umunyarwanda» yari asanzwe ayizi kuko yigeze no kuba atiyumvamo abaturanyi be agafashwa n’iyi gahunda. Avuga ko yamugiriye akamaro ku buryo nawe aho ageze asigaye ahuza abantu bumvaga nta huriro ryabo bitewe n’uko umwe yiciye undi.
Aragira ati "Ubu imyumvire yarahindutse nta muntu ukigendera ku moko iwacu, kandi uruhare mu kwigisha gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ ntirureba abadafite ubumuga gusa kuko natwe tugira uruhare mu kwigisha ibyiza byayo, kandi twizera ko izaducengeramo 100%. Kuba naje hano sinapfusha ubusa aya mahirwe yo kubaka igihugu cyange".
Uyu muturage kimwe na bagenzi be bafite ubumuga butandukanye bakomeza bavuga ko kuba Ubuyobozi bw’akarere bwarabashyiriye ho iri huriro bibafasha kwisanga mu muryango nyarwanda, kandi bakumva ko kuba bahuzwa bakigishwa bibaha icyizere ko hari icyo igihugu kibabonamo nk’ubushobozi mu kubaka igihugu kimwe n’abandi banyarwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko n’ubwo bafite ubumuga ariko hari ibyo bashoboye buri wese ku kigero cye. Ngo ihuriro nk’iri rituma nabo basasa inzobe bakarebera hamwe ibyakuruye amacakubiri.
Ikindi ngo gusobanurira abaturage mu byiciro byose iyi gahunda ni byo akarere gashyize imbere, nk’uko Léandre Karekezi, umuyobozi w’akarere abivuga.
Abafite ubumuga mu Karere ka Gisagara barasobanurirwa gahunda ya Ndi umunyarwanda mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe abafite ubumuga. Iki ngo ni imwe mu bikorwa byagenewe abafite ubumuga muri aka karere.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo gahunda igamije iki?Kubera ki ari ngombwa?
gahunda ya ndi umunyarwanda irasobanutse kandi abanyarwanda bose bagomba kuyumva kandi bakanayikirikiza, aba bamaze kuyimenya b’i Gisagara bayigire iyabo