Gisagara: Barashimirwa ubushakashatsi bakoze ku miyoborere myiza

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashimirwa igikorwa cy’ubushakashatsi batekereje, bwerekana uko imiyoborere ndetse n’imitangire ya service bihagaze kuko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizafasha kuvugurura imikorere muri aka karere.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mirenge itandatu kuri 13 igize aka karere, bwamaze amezi ane, bugaragaza ibigenda n’ibitagenga mu miyoborere. Hamwe na hamwe muri aka karere ngo haracyagaragara abayobozi baka umuti w’ikaramu, abandi ntibatanga service uko bikwiye, ndetse abagenerwabikorwa ntibanamenye amakuru.

Assumpta Mukafurika, umukozi wa Care International umwe mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko hari n’aho byagaragaye ko abaturage bataranagira ubwisanzure kuko hari abatinyaga kugira icyo batangaza ku itangwa rya serivisi aho batuye.

Ibi byose rero byatumye ubuyobozi bw’aka karere bubona ko hari ibitagenda kandi bigomba gukosorwa.

Umukuru w’intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, avuga ko iki gikorwa Care International yakoze gishimishije kandi ko ari icy’ingenzi. Arashimira ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara kubw’ iki gitekerezo cyo kwisuzuma kuko biganisha no ku kwikosora.

Guverineri Munyantwali yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ko amasomo bakuramo ataguma mu mpapuro ahubwo akabafasha mu igenamigambi rihamye kandi rifitiye akamaro abaturage kuko aribo zingiro ry’ibikorwa byose bya Leta y’u Rwanda.

Hifujwe ko ubu bushakashatsi butaba ubwa nyuma, bityo bukazajya bukorwa kenshi mu rwego rwo kureba niba ingamba zifatwa hari icyo zihindura ku mikorere y’akarere.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka