Gisagara: Barasaba kwishyurwa ingurane z’ahacishijwe insinga z’amashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge yo mu karere ka Gisagara, imaze gushyirwamo umuriro w’amashanyarazi mu bihe bya vuba, barasaba ko bakwishyurwa amafaranga agurana amasambu yabo yacishijwemo insinga bemerewe none hakaba hagiye gushira umwaka batarayahabwa.

Abaturage basaba kwishyurwa harimo abo mu murenge wa Gishubi ahaherutse gutahwa ibikorwa by’amajyambere birimo umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza. Abaturage bavuga ko babyishimiye cyane bavuga ko bafite ikibazo cy’uko batishyuwe amafaranga babariwe ubwo insinga zacishwaga mu masambu yabo.

Mukamana Therese umwe muri aba basaba kwishyura ati “Ibi bikorwa rwose twarabishimye n’ubwo twese tutarabasha kuwugeza mu mazu yacu, bizanadufasha gutera imbere ariko turanasaba EWSA ko yatwishyura amafaranga batubariye bityo tuzanabone aho duhera tuwukurura mu mazu yacu. Ni ukuri hagiye gushira umwaka wose bataratwishyura”.

Mu karere ka Gisagara, imirenge myinshi imaze kugezwamo amashanyarazi.
Mu karere ka Gisagara, imirenge myinshi imaze kugezwamo amashanyarazi.

Uhagarariye EWSA mu karere ka Gisagara na Huye, Vedaste Tuyisenge, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko aba bantu batirengagijwe, ahubwo ko nk’uko buri gikorwa kigira inzira kinyuramo cyane nk’iki kigera ku bantu benshi nacyo kiri gukurikiranwa kandi kikazakemuka mu minsi iri imbere.

Tuyisenge avuga ko habayeho igikorwa cyo kubarura aba bantu bakabarirwa amafaranga babagomba, ubu dosiye zikaba zarageze aho zigomba kujya kandi akaba yizeye ko nko mu mezi atarenze ane bazaba bamaze kwishyurwa bose.

Umurenge wa Gishubi wubakiwe umuyoboro w’amazi ufite km 6,1 ukaba waruzuye utwaye amafaranga miliyoni 87; n’umuyoboro w’amashanyarazi ureshya na km 11 watwaye amafaranga asaga miliyoni 500.

Abaturage bahawe ibyo bikorwa barabyishimiye kuko nabo ubu baba ahantu habona ndetse bakanabona ko uyu muriro bahawe uzabafasha muri byinshi mu iterambere kuko hazavuka ibikorwa byinshi birimo amazu yo kogosheramo, n’ibindi byinsi bikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Abadafite ubushobozi bazafashwa kubona amashanyarazi

Mu gihe hari abaturage bafite impungenge ko batazabasha kugeza amashanyarazi mu ngo zabo kubera ubushobozi bucye, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo arabizeza ko ntawe uzasigara adafite umuriro.

Guverineri Munyantwali avuga ko bishobora kunyura mu nzira nyinshi, nko muri izi za VUP aho bahabwa imirimo bakajya bahembwa maze bakazagera ku bikorwa bifuza; hari na’ashobora kunganirwa mu buryo bwo kuwubagereza mu mazu aho bigaragara koko ko badafite ubushobozi bwo gukorera ayo mafaranga.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo bikorwa by’amashanyarazi n’amazi byatashywe mu murenge wa GISHUBI twarabishimye ariko ayo mazi ntabwo ajya aboneka na rimwe ubwo rero sinzi icyo byaba bitumariye n’ubundi dukora ibirometero tujya mu mibande ikindi ayo mashanyarazi nayo ibiti iyo haje umuyaga bihita bigwa ikindi batwegereze aho tugura umuriro hafi kuko tuwubona ari uko tugiye ku GISAGARA mu wundi murenge tukarinda gutega.

Bosco yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka