Gisagara: Bahawe amashimwe ko bitanze mu bikorwa by’imihigo

Abaturage bitanze kurusha abandi ngo imihigo y’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara igerweho bahawe certificat z’ishimwe, ndetse umunyamabanga nshingwabikorwa w’umudugudu wabaye uwa mbere ahabwa igikombe.

Aba bantu ngo batumye ibikorwa bimwe na bimwe bigerwaho uko byifuzwaga, ahandi naho bikaba biri kwihuta bivuye kuri bo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mamba, Nyirimanzi Gilbert, avuga ko iyo ataza kugira abantu bamubaye hafi we n’umurenge ayobora ntacyo bari kuba bagezeho, akaba abashimira cyane ariko kandi anabasaba kudahagarara kuko bataragera aho bifuza kugera, byongeye kandi baka ari bo bakwiye kongerera imbaraga abandi.

Bahawe certificat z'ishimwe ku bw'uruhare bagize mu bikorwa by'imihigo muri aya mezi atandatu ashize.
Bahawe certificat z’ishimwe ku bw’uruhare bagize mu bikorwa by’imihigo muri aya mezi atandatu ashize.

Rudakubana Onesphore umwe mu bahawe certificat y’ishimwe akaba anahagarariye koperative “Jyamberemuhinzi” ihinga ibigori, avuga ko yishimiye kuba yaragize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umurenge wabo, ariko kandi agashimishwa no kuba abayobozi batirengagije uruhare yagize bityo bakagena kumushima mu nteko y’abantu benshi.

Rudakubana ati “Ndishimye cyane rwose kuko nanjye hari icyo naba naramariye umurenge wacu, icyo nifuza ni uko koko twatera imbere ntitujye tugera mu mijyi ngo twifuze kuhigumira.

Ikindi cyanshimishije ni ukuba abayobozi bacu badushimye mu ruhame, jye rwose ibi byampaye izindi mbaraga ubu ngiye kurushaho gukangurira abaturage ibikorwa by’imihigo, abataragira icyo bakora ku muhigo w’umuryango mbahwiture”.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, nawe arashima aba baturage bitanze cyane mu bikorwa by’imihigo, cyane agashima uwitwa Umwambaje Marie Alice uyobora akagari ka Kabumbwe kaza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo.

Uwambaje Marie Alice yahawe igikombe cy'uko akagari ke kitwaye neza mu mihigo.
Uwambaje Marie Alice yahawe igikombe cy’uko akagari ke kitwaye neza mu mihigo.

Umuyobozi w’akarere nawe kandi yabibukije ko badashimwe ngo bagende noneho barambye, ko ahubwo bagomba kugenda bakarushaho bagakomeza kubera urugero rwiza abandi.

Abahawe amashimwe bose ni abagiye bafasha mu buryo butandukanye, haba mu bujyanama ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo muri uyu murenge, abakangurambaga ndetse n’abahagarariye ibikorwa bitandukanye byagiye biza ku mwanya w’imbere mu guhigura imihigo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka